AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Sudani y’Epfo: Nubwo ayoboye igihugu gifite ibitaro bidahagije Perezida Salva Kiir agiye kubaka ibitaro muri Kenya

Nubwo Sudani y’Epfo ari igihugu gifite ibitaro bine gusa aribyo Aweil Civil Hospital, Benteu Civil Hospital, Juba Teaching Hospital na Marakal Teaching Hospital ariko ntibyayibujije kuba igiye kubaka ibitaro muri Kenya mu gace kabereyemo impanuka yakomerekeyemo Perezida wayo Salva Kiir mu 1993. Ni impanuka yabereye mu cyaro cya Sawmill mu karere ka Baringo muri Kenya. Yari impanuka y’indege yari irimo Perezida Kiir, umusirikari wamurindaga, abaganga babiri be bakomoka muri Norvege n’ uwari utwaye iyo ndege hamwe n’ umwongereza umwe wanahise yitaba Imana.

Iyi mpano y’Ibitaro iki gihugu cya Sudani y’Epfo iyitanze mu rwego rwo kwitura ineza abaturage bo muri Sawmill bagiriye Perezida wabo Salva Kiir ubwo yakoreraga impanuka muri ako gace maze abaturage baho bakamutabarana nabo bari kumwe babakura mu bisigazwa by’indege ndetse bakanabageza kwa muganga. Aya makuru meza ku banyasawmill yagiye hanze  ku Cyumweru tariki ya 2Mata 2023 ubwo Minisitiri Barnaba Benjamin Ushinzwe Imirimo mu biro bya Perezida Salva Kiir yayoboraga itsinda ry’intumwa zagiye muri ako gace kwakira urupapuro rw’inzira ndetse n’indi mitako bya Salva kiir byatakaye igihe impanuka yabaga.

Urwo rupapuro rw’inzira rwari rwarabitswe neza n’uwo muryango mu gihe cy’imyaka 30 barutanze ruri hamwe n’ibindi bintu by’abagenzi bari bari muri iyo ndege yakoreye impanuka muri ako karere. Uwo muryango wari wanatoye, ahabereye iyo mpanuka, imitako yo kwambara ku kuboko ya Perezida Kiir. Ubwo iyo mpanuka yabaga, Kiir yari umugaba mukuru w’ingabo z’umutwe wa Sudan People’s Liberation Army (SPLA).

Mu kubitura iyo neza rero Leta ya Sudani y’Epfo yavuze ko izubaka ibitaro bigezweho muri ako gace, bikazanitirirwa  Perezida wabo Salva Kiir ndetse n’ahabereye iyo mpanuka hakazaba ahantu ndangamurage wa Sudani y’Epfo bityo hage hasurwa na ba mukerarugendo.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger