AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Sudan: Abasivile ntibazagira ubwiganze mu kanama kayobora igihugu

Nyuma y’uko ingabo z’igihugu muri Sudani zihiritse ubutegetsi bw’uwari Perezida Omal Al Bashir ku italiki ya 11 Mata 2019,ikigihugu kikayoborwa mu nzibacyuho n’akanama ka gisirikare, abaturage bakomeje imyigaragambyo basaba ko ubutegetsi bwashyirwa mu maboko y’abasivile.

Abaturage ba Sudan basaba ko abasivile bagira ubwiganze muri guverinoma kurushya uko ingabo za Leta zakwiganza mu miyoborere y’iki gihugu.

Umuyobozi mukuru wo mu kanama ka gisirikare kari ku butegetsi muri Sudani yatangaje ko aka kanama katazemerera abasivile kugira ubwiganze mu kanama k’ikirenga gateganyijwe kuyobora iki gihugu mu gihe cy’inzibacyuho.

Liyetona Jenerali Salah Abdelkhalek yavuze ko kimwe mu byo akanama ka gisirikare gashobora kuba kakwigaho ari uko imyanya yasaranganywa mu buryo bungana hagati y’abasivile n’abasirikare muri ako kanama k’ikirenga.

Abigaragambya bakomeje imyigaragambyo yabo imbere y’ibiro bikuru by’igisirikare cy’iki gihugu, basaba ko igisirikare gitanga ubutegetsi kikabushyira mu maboko y’abasivile.

Avuga ku cyo igisirikare cya Sudani gishobora kuba cyakwemera, Liyetona Jenerali Abdelkhalek mu kiganiro Newsday cyo kuri uyu wa gatanu yavuze ko hazabaho kuringanyiza imyanya y’imiyoborere ku mpande zombi.

Yagize Ati” Ni umurongo ntarengwa, wenda icya kabiri ku ruhande rumwe n’icya kabiri ku rundi ruhande”.

Aka kanama kagizwe n’abasirikare bakuru barindwi, kayobowe na Liyetona Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman Burhan. Uyu mu kwezi gushize kwa kane, yavuze ko afite ubushake bwo gushyikiriza ubutegetsi abasivile mu gihe impande zombi zagira umwanzuro zumvikanaho.

Ku munsi w’ejo ku wa kane, abahagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagejeje ku kanama ka gisirikare inyandiko ikubiyemo imbanzirizamushinga y’itegekonshinga, bagaragaza ibyifuzo byabo bijyanye n’igihe cy’inzibacyuho.

Bavuga ko ubu bategereje igisubizo. Iyo nyandiko ivuga ku nshingano z’akanama kayobora igihugu mu nzibacyuho, ariko ntabwo yerura ngo ivuge ababa bakagize.

Umuryango w’ubumwe bw’Afurika uherutse gusubiramo igihe ntarengwa cy’iminsi 15 wari wahaye akanama ka gisirikare muri Sudani ngo kabe kamaze guha ubutegetsi abasivile. Ubu noneho aka kanama kahawe igihe cy’iminsi 60 ngo kabe kabikoze, bitihise iki gihugu gihagarikwe muri uyu muryango.

Omal Al Bashir yahiritswe ku butegetsi n’ingabo z’igihugu, mu gihe yari amaze imyaka igera kuri 30 ayoboye iki gihugu. Intandaro yo guhirikwa kwe, yakomotse kukuba yarananiwe gukemura ibibazo by’ubukene bw’ugarije iki gihugu harimo n’iryiyongera rikabije ry’igiciro cy’umugati.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger