Stade ya Kigali y’i Nyamirambo yongeye kwangirwa kwakira imikino mpuzamahanga

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yamenyesheje ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko Stade ya Kigali i Nyamirambo itaruzuza ibisabwa ngo yemererwe kwakira imikino mpuzamahanga itegurwa na CAF.

U Rwanda rwari rumaze imyaka ibiri rwifashisha Stade ya Kigali mu kwakira imikino mpuzamahanga, nyuma y’uko Stade Amahoro yanzwe kuko na yo hari ibyo itujuje ngo yemererwe kwakira iriya mikino.

Mu ibaruwa CAF yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa FERWAFA (Iraguha David), yamumenyesheje ko umukino w’ijonjora ryo gushaka Itike y’Igikimbe cy’Isi u Rwanda ruzahuriramo na Mali ari wo wa nyuma rwemerewe kwakirira kuri Stade ya Kigali.

CAF yavuze ko yahagaritse iyi Stade nyuma y’igenzura ryakozwe kuri iyi stade harebwa niba yujuje ibisabwa igasanga hari ibigikwiye kunozwa.

Muri Mata uyu mwaka CAF yari yasabye ko muri Stade ya Kigali havugururwa urwambariro (Dressing Room) rukajyana n’igihe, gutunganya inkingi ziri imbere y’imyanya y’icyubahiro (VIP area) zibangamira abareba umupira no gushyiraho intebe za Pulasitiki zo kwicaraho aho kugumishaho sima.

Ni ibintu byaje kuvugururwa ndetse muri Gicurasi iyi Stade yemererwa kwakira imikino y’amajonjora y’Igikimbe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar ndetse n’imikino nyafurika y’ama-Clubs.

Guhagarika iyi Stade bisobanuye ko u Rwanda rushobora kujya rwakirira imikino mpuzamahanga hanze y’Igihugu.

Comments

comments