Amakuru

Sobanukirwa uko Umuherwe Mark Zuckerberg yahombye miliyari $7 mu masaha 6 gusa

Mark Zuckerberg nyiri imbuga nkoranyambaga za Facebook,Instagram na Whatsapp ku munsi w’ejo zabaye zihagaze igihe gito kigera ku masaha atandatu kubera ikibazo tekinike (DNS) byashyize uyu muherwe mu kaga ko guhomba agera kuri miliyari $7,000,000,000Frws.

Ubukungu bw’umuherwe Mark Zuckerberg bwagabanyutseho byatumye agaciro k’imigabane ya Facebook kuri uyu wa Mbere kagabanyukaho 4,9 %, bikaba ari igabanyuka rya 15 % kuva rwagati muri Nzeri, nk’uko Bloomberg yabitangaje.

Ni ubwa mbere imbuga nkoranyambaga ze zari zivuye ku murongo icya rimwe amasaha menshi, ibintu byahombeje benshi bari barabigize ubuzima bwabo ariho bakura amaramuko.

Iyi kompanyi yo muri Amerika ivuga ko icyo kibazo cyari cyatewe n’impinduka mu mikorere itagenze neza.

Izo serivisi uko ari eshatu ni ukuvuga Facebook , Instagram na Whatsapp  ni iza kompanyi Facebook. Muri icyo gihe ntizashoboraga kugerwaho kuri mudasobwa cyangwa kuri ‘apps’ zo kuri telefone zigezweho.

Urubuga Downdetector, rugenzura ibyo gukora kw’imbuga zitandukanye, rwavuze ko uko ari ko kudakora kwa mbere kunini rubonye kugeza ubu, aho ku isi hose hatangajwe ibibazo miliyoni 10.6 byo kubura izo serivisi.

Ariko umubare nyawo w’abagizweho ingaruka wo ni munini cyane kurushaho: abantu barenga miliyari 3.5 bakoresha Facebook, Messenger, Instagram na WhatsApp.

Uku guhomba kwa Zuckerberg kwabaye mu bijyanye n’imigabane (Stock Exchange) niho uku kugabanuka kwabaye mu migabane si amafaranga amwe twakira mu ntoki , ni agaciro ka kamponyi kaba kagabanutse.

Urugero iyo kampani ifite agaciro ka miliyari nk’ijana ukaba ufitemo nka 50%  bavuga ko ufite amafaranga angana na miliyali 50, hanyuma mu gihe abantu basanze kampani yawe ijegejega nka kuri kwabayeho ku munsi w’ejo  ako kanya ihita ita agaciro , ubwo rero niba itagaye agaciro ikagera kuri miliyali 90 ubwo wowe uhita ugira miliyali 45  agatakaza miliyali 5 zose mu masegenda.

Gusa iyo migabane ishobora kugurishwa nk’uko mu Rwanda hari ikigo cya Rwanda Stock Exchange aho ushobora kugura imigabane y’ikigo runaka mu bikorera mu Rwanda ku buryo iyo kampani izamutse ushobora kugurisha ya migabane yawe ufitemo ukibonera amafaranga.

Mark Zuckerberg guhomba miliyari $7. byamushyize mu gihombo gikabije dore ko yavuye ku mwanya wa kane w’abakize ku isi akajya ku mwanya wa gatanu.

Umwanya wa gatanu wari wihariwe na Bill Gates. Kuri ubu Mark Zuckerberg niwe wongeye kuwusubiraho. Mbere y’iki kibazo Mark yari afite umutungo ubarirwa muri miliyari $128.6 zirengaho gato. ikinyamakuru Bloomberg Billionaire Index cyemeza ko asigaranye miliyari $121.6.

Mark Zuckerberg niwe wari uwa kane ukize ku isi kuko yakurikirwa n’umuherwe Bill Gates wari ufite umutungo wa miliyari $124. Bill Gates niwe uri ku mwanya wa kane avuye ku mwanya wa gatanu.

Iki kinyamakuru cyakomeje cyemeza ko guhomba aya mafaranga atari ho byagarukiye gusa ahubwo ko imigabane y’izi mbuga nkoranyambaga nayo iri gutakaza agaciro ku isoko ry’imari n’imigabane.

Guhera tariki 13 Nzeri, ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangiye gutangaza inkuru zishingiye ku nyandiko z’imbere muri Facebook, zigaragaza ko icyo kigo icyo gishyira imbere ari inyungu zacyo kurusha umutekano w’abakoresha imbuga nkoranyambaga zacyo.

Ni inyandiko zagaragajwe n’umwe mu bahoze bakora muri icyo kigo. Izo nyandiko zivuga ko Facebook ititaye ku makuru y’uburyo Instagram igira ingaruka mbi ku myitwarire y’abangavu, ahubwo igakomeza kubikoresha yishakira abayikurikira benshi itiye ku bibazo bahura nabyo.

Kuvaho kw’imbuga nkoranyambaga za Zuckerberg byaje ari ikindi kibazo kuri uwo muherwe, usumbirijwe muri ibi bihe kubera inkuru mbi zivugwa mu kigo cye.

Iki kibazo cyo guhagarara gukora kibaye hashize umunsi umwe hatangajwe ikiganiro n’uwahoze akora muri Facebook wahishuye inyandiko ku mikorere yayo.

Ku cyumweru, Frances Haugen yabwiye televiziyo CBS yo muri Amerika ko iyi kompanyi yashyize imbere “umusaruro kurusha umutekano”.

Kuri uyu wa kabiri, Madamu Haugen aratanga ubuhamya mu kanama ko muri sena y’Amerika, mu kiganiro cyiswe “Kurinda Abana Ku Mbuga”, kijyanye n’ubushakashatsi bw’iyi kompanyi ku ngaruka Instagram yagize ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko ruyikoresha.

Kompanyi nyinshi z’ikoranabuhanga, zirimo nka Reddit na Twitter, zateye urwenya ku kibazo Facebook yari yahuye na cyo – bituma izo ‘apps’ ziyisubiza.

Nka Twitter, isa nk’iyumvikanisha ko yari yo ahanini isigaye ikurikiwe, yagize iti: “nsuhuje urebye buri muntu wese”.

Instagram, kuri Twitter, irasubiza iti: “Turagusuhuje kandi ugire umunsi wo ku wa mbere mwiza”.

ark Zuckerberg yavuye ku mwanya wa kane ajya ku mwanya wa gatanu mu baherwe bo Ku isi,
Twitter
WhatsApp
FbMessenger