AmakuruImyidagaduro

Sherrie Silver yiyemeje guhindura amateka y’abana babaga ku muhanda

Sherrie Silver Umubyinnyi w’umunyarwandakazi wabigize umwuga umaze kubaka izina mu bijyanye no kubyina indirimbo zigezweho ku rwego mpuzamahanga,  yamaze kugura inzu mu mujyi wa Kigali izatuzwamo abana yakuye ku muhanda.

Aba bana Sherrie Silver agiye gutuza muri iyi nzu ari no kuvugurura yari asanzwe abafasha dore ku mu 2016 ubwo yari atangiye kuza  mu Rwanda agakora ibikorwa byo gufasha icyo gihe yafashe aba bane (abahungu batatu n’umukobwa umwe) babaga ku muhanda, abashakira inzu n’umuryango nawo utari wishoboye uzajya ubitaho.

Urwo rugo yabatujemo yarwise ‘Children Of Destiny’ Ubu aba bana bagiye kwimurirwa mu nzu shya Silver yaguze  ikiri kuvugururwa , ni urugo ruherereye mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge.

Sherrie Silver amaze iminsi mu Rwanda mu gusangira iminsi mikuru n’abana batishoboye no gukurikirana ibikorwa byo kuvugurura iyi nzu nshya dore ko inzu aba bana babagamo bagiye kuyivamo bitewe n’uko iyo babagamo mbere nyirayo yari akeneye kuyigurisha.

Mu butumwa yashyize kurubuga rwa Instagram yatangaje ko yamaze kugura inzu izatuzwamo aba bana yiyemeje gufasha, akabahindurira amateka.

Yagize ati “Dufatanyije twaguriye abana inzu nto kandi ihendutse cyane bisobanuye ko ubu bafite iwabo hahoraho.”Iyo nzu nayo iri mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali.

Sherrie Silver ni umubyinyi wabigize umwuga uvuka mu karere ka Huye gusa akaba yara kuriye mu Bwongereza , Mu minsi ishize yegukanye igihembo cya MTV VMA nka ‘Best Choregraphy” igihembo akesha kuba yayoboye imibyinire iri mu ndirimbo “This is America” ya Childish Gambino yaciye ibintu hirya no hino ku Isi .

Sherrie Silver ari ahari kubera ibikorwa byo kuvugurura iyi nzu
Sherrie Silver ari mugikorwa cyo kuvugurura iyi nzu nshya agiye gutuzamo abana afasha
Sherrie Silver n’abana afasha

Umunyarwandakazi Sherrie Silver yegukanye igihembo gikomeye ku rwego rw’Isi

Umunyarwandakazi Sherrie Silver mu masezerano n’ uruganda rwa Nike

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger