AmakuruImyidagaduro

Sherrie Silver yashyizwe ku rutonde rw’abanyadushya 30 muri Afurika

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kubaka izina ku mugabane wa Afurika no hirya no hino ku Isi yashyizwe ku  rutonde rw’abanyafurika bagaragaje gukora cyane udushya mu bihugu bya Afurika.

Uru rutonde ruzwi nka Quartz Africa Innovators rushyirwaho abantu bakomoka ku mugabane wa Afurika bakoze ibikomeye birimo udushya n’ibindi ariko  byagize icyo bihindura mu bantu bo kuri uyu mugabane.

Sherrie Silver umukobwa w’imyaka 24 akomeje kugera kuri byinshi uyu mwaka wa 2018 dore ko aherutse no gushyirwa ku rutonde rw’abantu b’urubyiruko 100 ruvuga rikumvikana muri Afurika. Ndetse muri uyu mwaka yanahawe igihembo gikomeye cya MTV Video Music Awards[VMAs] gitangirwa muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihembo akesha imbyino ze zagaragaye mu ndirimbo ya Donald Grover cyangwa Childish Gambino, “This Is America” yaciye ibintu hirya no hino ku Isi.

Uru rutonde ngarukamwaka rukozwe ku nshuro ya kane,  rugaragaraho impirimbanyi mu mibereho y’ikiremwamuntu, abakora ubuhanzi butandukanye, impuguke mu by’ubuzima n’ibindi biteza imbere abanya Afurika.

Uretse ibikorwa byo kubyina, byazamuye cyane izina ry’uyu mukobwa Sherrie Silver ubundi ubusanzwe afite ibindi bikorwa bikomeye byo gufasha imfubyi n’abatishoboye mu Rwanda abicishije mu muryango we yashize.

Umunyarwandakazi Sherrie Silver

Indi nkuru wasoma : Umunyarwandakazi umwe rukumbi washyizwe ku rutonde rw’urubyiruko ruvuga rikijyana muri Afurika .

Umunyarwandakazi Sherrie Silver yegukanye igihembo gikomeye ku rwego rw’Isi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger