AmakuruImyidagaduro

Shene ya YouTube yanyuzwagaho ibihangano by’umurapri Bushari yasibwe

Umuhanzi Bushali uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda mu njyana ya Rap mu bwoko bwa Kinya Trapp yatangajwe ko yasibiwe Shene ya YouTube yanyuzwagaho ibihangano bye n’inzu yahoze ireberera inyungu ze yitwa Green Ferry Music.

Abinyujije mu itangazo yasangije abamukurikira Bushali yavuze ko yifuje kumenyesha abakunzi be ko Shene ye ya YouTube yanyuzwagaho ibihangano bye yamaze gusibwa ku mpamvu ataramenya n’inzu yahoze ireberera inyungu ze ya Green Ferry Music ihagarariwe na Producer Dr Nganji.

Bushali yatandukanye na Green Ferry Music umwaka ushize wa 2021 yari amazemo imyaka isaga ine ndetse niyo yamugize icyamamare.

Kugeza ubu iyo ushatse shene ya Bushali kuri YouTube ntigaragara ndetse uyu muhanzi ntago agikurikira Producer Dr Nganji ku rubuga rwa Instagram nkuko byahoze.

Bushali asibiwe Shene ya YouTube yanyuzwagaho ibihangano bye nyuma y’uko yari aherutse gushyiraho indirimbo ’Kirika’ ari nayo yari aherutse gushyira hanze.

📲Mwifuza kuvuugana na twe ku bw’igitekerezo runaka cyangwa se izindi serivise, duhamagare kuri:
0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger