Amakuru ashushyeImyidagaduro

Sheebah yasobanuye ukuntu Knowless yigeze kwanga ko bakorana indirimbo

Umugandekazi ‘Sheebah Karungi’ umaze kwamamara no kubaka izina mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yasobanuye ukuntu abahanzi bakomeye bo mu karere ndetse harimo na Knowless wo  mu Rwanda bagiye banga gukorana nawe indirimbo  mu gihe yari akiri hasi.

Uyu muhanzikazi uri mu Rwanda yabitangaje ubwo  yari kuri Royal Fm, ubwo umunyamakuru yamubazaga  uko yagiye azamuka mu muziki n’ukuntu yagiye yangirwa na bamwe mu bahanzi bakomeye kuba yakorana nabo indirimbo mu buryo bwo gukomeza kumufasha  kumumenyekanisha.

Yavuze ko koko yigeze kwangirwa n’abahanzi benshi ndetse anahishura ko atari Knowless wenyine gusa yemeza ko atarenganya buri wese wagiye umwangira ko bakorana indirimbo kuko hari inzira Imana iba yaragiye igenera buri wese ikamugeza kucyo agenewe.

Ati”Natangiye gukora umuziki njyenyine mu buryo bw’umwuga nko mu myaka ibiri ishize n’imisago, nafashe udufaranga duke nari mfite nifuza mfata bisi njya mu bihugu bitandukanye byo muri afurika y’Iburasirazuba nifuza ko nagira abahanzi bamwe nkorana nabo bo muri Kenya no mu Rwanda , rero Knowless yari umwe muribo ndetse n’undi musore ntibuka neza. Ku mpamvu zimwe nanjye ntazi nagiye nsubizwa hasi nangirwa nabo bahanzi gukorana nabo.”

Yunzemo ati” Aba bahanzi bose bagiye banderega ntibanyereke ko banze gukorana nanjye gusa nabahamagara bakagenda kuri telefoni  bansubiza ngo bazamvugisha ejo kugeza igihe naboneye ko ndi guta inyuma ya Huye,  no muri Uganda aho mvuka nagiye ngerageza gusaba abahanzi bakomeye kuba nakorana nabo igihe nari nkiri muto mu muziki izina ryanjye rikiri hasi ntaramenyekana gusa bakagenda banyangira. Nyuma naje kumenya ko  impamvu ari uko Imana yashakaga kunzamura yo ubwayo ntawundi ubigizemo uruhare, ndetse bamwe bari kuza bansaba ko nakorana nabo.

Uyu muhanzikazi yavuze ko uburyo buri muntu azamukamo mu muziki buba bwihariye ndetse kuri ubu ngo yishimira abantu bagiye bamwima amahirwe ngo bakorane kuko hari byinshi yagiye yiga bigatuma hari indi ntera ageraho mu muziki,  kuri ubu akaba ashima Imana kubera byinshi igenda ikora mu buzima bwe.

Yavuze kuri ubu atarenganya Knowless kuba yaramwangiye ko bakorana indirimbo kuko kuri ubu nawe[Sheebah] ari gutsinda kandi akaba ageze kuntera nziza, avuga ko kuba abantu baragiye banga gukorana nawe byatumye akora cyane.

Ati “Njyewe buriya nkunda Knowless nkunda nibyo akora sinamwijundika kubera ko yanze gukora nanjye igihe nari nkiri hasi ndetse ibyabayeho sinabifashe nk’ibintu bidasanzwe, kuba yaranyangiye ko dukorana biri mu byatumye nkora cyane kuri ubu  nkaba ndi gutsinda , ubu nishimira ko ari gutsinda nanjye bikaba ari uko.”

Knowless wigeze kwangira Sheebah ko bakorana indirimbo

Sheebah yageze i Kigali ahagana saa kumi z’igicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2017.  azitabira igitaramo cyiswe The Runtown Experience Kigali azahuriramo n’umunya-Nigeria uri guca ibintu muri iyi minsi ‘Runtown’ kizabera i Remera muri Parikingi ya Sitade Amahoro.

Iki gitaramo kizaba kuwa gatandatu tariki 23 Nzeri 2017, Sheebah na Runtown nibo bahanzi bazaba bategerejwe cyane. Bazafatanya n’abandi barimo Allan Toniks, Latinum, J-Watts, Pine Avenue 5 , Eth & Babanla ,Itsinda rya Active , Charly na Nina  ndetse na Bruce Melodie .

Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 5,000 ku myanya isanzwe, 10,000 Vip, 25,000 Vvip ndetse na 400, 000 ku bantu 20 bashobora kuzihuza bakagura ameza.

Sheebah wahoze abyina indirimbo z’abandi bahanzi kuri ubu n’umwe mu bahanzi bakomeye ndetse i Kigali yakiriwe nk’icyamamare koko

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger