AmakuruImyidagaduro

Shakira yibasiye umukobwa Pique wahoze ari umugabo we yamusimbuje

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yongeye gushotora uwahoze ari umugabo we, Gerard Pique,atuka umukunzi we w’imyaka 23 witwa Clara Chia Marti yamusimbuje.

Shakira wakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo Hips Dont Lie yavuze ku buzima bwe bushya nyuma yo gutandukana n’uyu mugabo we bamaze imyaka 11.

Uyu yongeye kuvuga amagambo agamije kwibasira Pique aho hari ikiganiro yakoze avuga ko ’hari umwanya wihariye ikuzimu ku bagore badashyigikira bagenzi babo.”

Shakira yaherukaga gukorana indirimbo n’umunya Argentina witwa DJ Bizarrap aho amagambo ayigize yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Shakira yakoranye ikiganiro n’ikiganiro cyo muri Mexico cyitwa En Punto con Enrique Acevedo,aho yabajijwe kuri iyi ndirimbo.

Uyu yagize ati “Nakiriye inkuru ko umugore akeneye umugabo ngo yuzure.Nahoze mfite inzozi zo kugira umuryango mwiza:umugabo n’umugore n’abana babana mu nzu imwe.Ntabwo ariko buri nzozi mu buzima ziba impamo ariko ubuzima bushaka inzira ituma ubyakira.

Yongeyeho ati “Nkuko Madeleine Albright yabivuze, hari umwanya wihariye ku bagore badashyigikira bagenzi babo.”

Gerard Pique, aheruka kugaragara mu ruhame n’uyu mukobwa w’imyaka 23,Clara,nyuma yo gushinjwa ko bacaga inyuma ya Shakira yagiye mu bitaramo.

Aba bombi bamaranye imyaka 11 babyarana abahungu 2 nyuma batangaza ko batandukanye muri Kamena umwaka ushize.

Gerard Pique ari mu rukundo na Clara Chia Marti

Twitter
WhatsApp
FbMessenger