AmakuruImyidagaduro

“Shaddyboo ni umuti”… indirimbo ya Ama G The Black . ( +Video)

Umuraperi Ama G The Black umaze kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda ahanini biturutse ku miririmbire ye ishimisha bamwe na bamwe bamukurikira, ari gutegura indirimbo ivuga ukuntu ShaddyBoo umwe mubakobwa bakurikirwa cyane na benshi hano mu Rwanda ari umuti.

Am-G yagaragaye ari mu nzu itunganya umuziki (studio) aririmba agira ati “ShaddyBoo ni umuti , Shaddyboo ni umuti, komeza ukore umuti …..”, uyu muraperi ntiyigeze ashaka gutangaza niba iyi ndirimbo azayikora ikajya hanze cyangwa akayireka gusa yemeye ko ari umufana wa Shaddyboo bityo ashatse yayikora akayiha abafana be naba Shaddyboo.

“Urumva njye ndamufana kuba rero mufana nkamuririmba ntakibazo, mbishatse nayikora neza nkayishyira hanze ariko kugeza ubu ntabwo ndabikora,  Abafana banjye cyangwa naba ShaddyBoo bo nibategereze nibayibona hanze ni uko nzaba nayikoze nibatanayibona nyine ubwo bazihangane nzaba nayiretse.”

Ubusanzwe ijambo “umuti” ni imvugo igezweho mu rubyiruko ishaka gusobanura ko ikintu ari cyiza cyane, cyangwa se gifite akamaro , gishobora kubyara inyungu runaka. benshi muri ikigihe tugezemo bakunze kurikoresha cyane iyi babonye ikintu gushya cyabyara inyungu cyangwa cyiza bitewe nuko bakibona.

Uyu muraperi ukunze kurangwaho udushya twinshi mu muririmbire ye yavuze ko iyi ndirimbo bishobotse yayishyira hanze ariko yemeza ko ari ibintu atigeze yandika ahubwo ari ibintu byamujemo ako kanya ari muri studio ahita aririmba gutyo bisanzwe.

ShaddyBoo umwe mubanyamideli bamaze kubaka izina hano mu Rwanda
Ama G The Black umuraperi ushimisha akanatanga ubutumwa kubatari bake abicishije mu bihangano bye byaburi munsi

https://www.youtube.com/watch?v=x5UY9flP8eI

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger