AmakuruImyidagaduro

Shaddy Boo yatangaje ko agiye kumara ukwezi adakoresha imbuga nkoranyambaga(Amafoto)

Shadia Mbabazi wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa Instagram, yatangaje ko agiye kumara ukwezi kose adakoresha imbuga nkoranyambaga bitewe n’uko ari mu gisibo cya Ramadhan.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’inshuti ze kuri uru rubuga yavuze ko agiye kumara igihe kingana n’ukwezi adakoresha imbuga nkoranyamaga kubera igisibo arimo cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Uyu mukobwa wabaye ikimenya bose ku mbuga nkoranyambaga asanzwe ari umuyoboke w’idini rya Isilamu.

Yatangaje ko yahisemo gufata iki cyemezo kubera ko biri mu bintu bahatirizwa gukora kuko buri mu muntu wese aba ategekwa guhagarika bimwe mu bintu akunda cyane mu rwego rwo kugirango yiyegereze Imana.

Yaboneyeho kubwira abamukurikiye ko nubwo abaye ahagaritse  kuzikoresha bitavuze ko azivuyeho ahubwo azajya agerageza guteraho ijisho mu rwego rwo kureba ubutumwa bugufi aba yandikiwe gusa ngo nyuma y’igisibo azahita agaruka nkuko bisanzwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger