AmakuruImikino

Sergio Ramos yamaze kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa PSG

Myugariro w’ikipe y’igihugu ya Espagne Sergio Ramos wahoze akinira ikipe ya Real Madrid ndetse anayibereye kapiteni, yamaze kwerekanwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Uyu myugariro yerekanwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Paris Saint Germain kuri uyu munsi tariki ya 8 Nyakanga 2021 ndetse bahita bamuha n’ikaze muri iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Paris ikaba inakirira imikino yayo kuri stade ya Parc de Prince.

Sergio Ramos w’imyaka 35 y’amavuko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu mwaka wa 2023 agikinira iyi kipe imaze kwibikaho ibikombe byinshi mu gihugu cy’Ubufaransa ariko hanze y’iki gihugu ikaba nta gikombe na kimwe yari yahatwara dore n’igihe iheruka kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League byayinaniye gutwara igikombe kuko yaje gutsindwa na Bayern Munich.

Uyu mukinnyi yerekeje mu ikipe ya Paris Saint Germain amaze gutandukana n’ikipe ya Real Madrid yari amazemo imyaka 16 bananiwe kumvikana ku bijyanye no kongera amasezerano maze agahitamo kuyisohokamo akajya gushakira ahandi.

Myugariro Sergio Ramos yiyongereye ku bandi bakinnyi ikipe ya PSG yamaze gusinyisha barimo myugariro w’iburyo Achraf Hakimi bakuye mu ikipe ya Inter Milan ndetse n’umunyezamu Gianluigi Donnarumma wasinye amasezerano y’imyaka 5 azamugeza mu mwaka wa 2026 bamukuye mu ikipe ya AC Milan.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger