Senegal yongeye gukoza ihwa mu mboni y’ijisho rya Misiri iyibuza kwerekeza muri Qatar, Nigeria iririmba urwo ibonye

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Werurwe 2022, nibwo imikino itandukanye y’amakipe y’ibihugu ariguhatanira gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar uyu mwaka yari yakomeje, irangira amwe mu makipe yahabwaga amahirwe atunguranye.

Mu mukino udasanzwe wabereye muri Senegal,iki gihugu gikomeje kwandika amateka mu mupira w’amaguru wa Afurika cyatsinze Misiri kuri penaliti kiyitwara itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu Ugushyingo uyu mwaka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri,ikipe ya Senegal yakatishije itike yo kwerekezamu gikombe cy’isi cya 2022 cyo muri Qatar 2022, nyuma yo gutsinda Misiri kuri penaliti 3-1,mu mukino wa kabiri w’amakipe yabaye aya mbere iwayo kuri Stade ya Abdoulaye Wade.
Nkuko byagenze ku mukino wa nyuma wa AFCON 2020,Senegal yongeye kubabaza Misiri yongeye kuri penalti.Ibi byabaye nyuma y’aho Senegal itsinze igitego 1-0 mu minota 120 cyishyuraga icyo Misiri yari yabatsinze mu mukino ubanza banganya 1-1.

Igitego cyitsinzwe na SaliouCiss mu minota ine ya mbere y’umukino, cyari gihagije kugira ngo Misiri itsinde umukino ubanza.

Uyu mukinnyi kandi yongeye kugira uruhare ku munota wa kane muri uyu mukino wo kuri uyu munsi ubwo yakorerwagaho ikosa ku ruhande rw’ibumoso aho asanzwe akina.

Umusifuzi yatanze free kick ku ruhande rwa Senegal,umupira usanga Boulaye Dia aho yari ahagaze imbere y’ izamu, awusunikira mu nshundura.

Kuva kuri uwo munota, umukino wahinduye isura cyane ariko Senegal yari imbere y’abafana irusha Misiri bigaragara. Amakosa menshi yagiye ahagarika uyu mukino, aho abakinnyi b’Abanyamisiri bakeneye ubuvuzi kenshi.

Abashyitsi bahatiwe gusimbuza kabiri mu gice cya mbere kubera imvune z’abakinnyi. Senegal yageragezaga gusatira mu gihe Misiri yugariraga.

Senegal yateye amashoti menshi, ariko inanirwa kuyashyira mu nshundura byatumye Misiri ibigaranzura ubwo yinjizaga mu kibuga Zizoahusha amahirwe abiri akomeye yashoboraga gutuma Abanyamisiri batsinda.

Igihugu cya Misiri cyagumishijwe mu mukino n’umunyezamu El Shenawy, wakuyemo imipira yabazwe mu gace ka mbere k’iminota 30 y’inyongera bituma bagera kuri za penaliti zitabahiriye.
Nyuma yo kunanirwa kwikiranura mu minota 210 yakinwe mu mikino 2,aya makipe yategetswe gukiranurwa na penaliti zahiriye Senegal.

Senegal yatomboye gutera mbere Penaliti ahomyugariro Koulibaly yayiteye ikubita umutambiko,Mohamed Salah ateye iya Misiri nawe arayihusha.

Saliou Ciss yateye iya kabiri ya Senegal umunyezamu El Shenawy ayikuramo , mbere yuko na Zizo aza ayitera hanze.

Penaliti za 3 zinjiye ku mpande zombi aho Senegal yinjirijwe na Ismaila Sarr hanyuma na El Solia abigenza uko

Senegal yagize amahirwe, kuko penaliti ya Mostafa Mohamed yakuwemo na Mendy, nyuma y’aho Bamba Dieng yari amaze kuyinjiza.Sadio Mané yahise aza gutera iya nyuma ayinjiza neza, Senegal ikomeza gutyo zibaye 3-1

Mohammed Sarah wahushije Penakity yananiwe kubyakira

Abafana bihutiyekujya mu kibuga, bishimira hamwe n’aba bakinnyi bazerekeza muri Qatar mu Gushyingo.

Ababanjemo:

Senegal: E. Mendy, Y. Sabaly, P. Cisse, K. Koulibaly, S. Ciss, B. Sarr (B. Dieng 68’), N. Mendy (C. Kouyate 81’), I. Gueye (P. Sarr 114’), S. Mane, B. Dia (P. Gueye 81’), I. Sarr.

Egypt: M. El Shenawy, R. Rabia (E. Ashour 36’), O. Gaber (A. Ashraf 29’), Y. Ibrahim, A. El Fotouh, H. Fathi (M. Alaa 118’), M. Elneny (N. Emad 70’), A. El Soleya, O. Marmoush (M. Mohamed 70’), M. Salah, Trezeguet (Zizo 70’).

Ku rundi ruhande,Nigeria imbere y’abafana bayo yakoze amakosa inganya na Ghana igitego 1-1 nyamara i Accra amakipe yombi yari yanganyije 0-0,bituma ikurwamo ku gitego cyo hanze.

Ghana yafunguye amazamu ku munota wa 10 ku gitego cya Thomas Partey hanyuma Trost Ekong acyishyura ku munota wa 22 kuri penaliti birangira Nigeria irize ayo kwarika.

Tunisiya yasezereye Mali nyuma y’uko banganyije 0-0 mu gihe mu mukino ubanza iyi kipe yo mu majyaruguru ya Afurika yari yatsinze igitego 1-0.

Maroc yihanije RDC iyitsinda ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura nubwo mu mukino ubanza bari banganyije igitego 1-1.

Amakipe yose yamaze kubona itike

Comments

comments