AmakuruAmakuru ashushye

Senderi yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na RDB ku kibazo cy’indirimbo ze zacuranzwe mu birori byo Kwita Izina

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri  taliki ya 18 Nzeri 2018 nibwo umuhanzi Senderi International Hit yagiranye ibiganiro n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), kubijyanye n’ikibazo cy’indirimbo ze zacuranzwe mu muhango wo Kwita Izina atabibahereye uburenganzira kandi hari abandi bahanzi batumuwe bakishyurwa.

Uyu muhanzi nk’uko byagenze bwa mbere atangaza ikibazo cye yagiye kurubuga rwe rwa Instagram yandika avuga ko anyuzwe n’ukuntu RDB ikemuye ikibazo cye . yanditse agira ati

“Nyakuba wa muyobozi wa RDB ndishimye cyanee ndetse ndanyuzwe. ukuntu ikibazo narimfite k’indirimbo zanjye zakinwe mumuhango wokwita izina abana b’ingagi mu Kinigi uyumwaka 2018 Gikemutse mu biganiro neza ndetse no mu mutuzo.imana ibahe imigisha.

Uyu muhanzi utajya aripfana  yanashimiye itangazamakuru ryatumye iki kibazo kigera ku bayobozi ba RDB n’ahandi ku bafana bigatuma abona igisubizo kimunyuze.

Yagize ati

Ndashimira itangaza makuru ryu Rwanda ukuntu munshyigikira mukumenyekanisha ibihangano byanjye mu Rwanda hose ndetse no kwisi yose.ndashimira abafana banjye ukuntu mumfasha mugukomeza gukunda ibihangano byanjye.imana ibahe imigisha itagabanije.

Uyu muhanzi ntiyigeze ashaka gutangaza niba hari inyishyu y’amafaranga yabonye nk’uko abantu benshi bari babyiteze gusa yavuze ko azabitangaza mu minsi iri mbere.

RDB yari iherutse gusubiza uyu muhanzi  ko idakwiye kubazwa ibyo cyo kibazo kuko yari yatanze isoko kuri rwiyemezamirimo (Dj) wari ushinzwe ibijyanye n’imyidagaduro muri icyo gikorwa. Yongeyeho ko n’iyo biba biri mu maboko yabo batari kwishyura uyu muhanzi kuko izi ndirimbo zacuranzwe mu gikorwa rusange kitagamije ubucuruzi. Ibintu bitanyuze Eric Senderi  kugeza bagiranye ibaganiro.

Senderi yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na RDB ku kibazo cy’indirimbo ze zacuranzwe mu birori byo Kwita Izina

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger