Amakuru ashushyeUrwenya

Senderi uri gutaka ubukene yemerewe akazi ko gufana ikipe imwe ya hano mu Rwanda

Mu ntangiriro z’iki cyumweru turi gusoza nibwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Senderi  International Hit ari gutakambira abategura Primus Guma Guma Super Star ngo bazamurwaneho bamushyiremo kuko ngo ubukene buri kuvuza ubuhuha, nyuma rero nibwo  yaje kwemererwa akazi ko gufana.

Akazi yahawe rero gateye gutya, ngo ni ukugenda bakamusiga amarangi aranga ikipe , bakamuha ingoma ndetse n’ikirumbeti(Vuvuzela) ubundi akajya afana ikipe nkuko tubibona ku bandi nkaba Rwarutabura ndetse n’abandi, aba ni bamwe bita Abahuriga. Aramutse abyemeye, Senderi ntayindi kipe yafana muri ubwo buryo ni Unity Fc ya KNC ibarizwa mu cyiciro cya Kabiri.

Iyi niyo kipe yafana

Guhera mu mwaka wa 2017, abategura irushanwa rya Primus Guma Guma bashyizeho amabwiriza avuga ko umuhanzi urengeje imyaka 35 y’amavuko atemerewe kujya muri iryo rushanwa.

Ibyo byatumye umuhanzi Senderi akumirwa kuko arengeje iyo myaka. Nyuma yuko atagiye muri iryo rushanwa muri 2017, kuri ubu yagaragaje ko anyotewe no kurisubiramo bityo akongera gususurutsa abantu kubera udushya agira iyo aririmo.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yasabye Bralirwa na EAP bategura Primus Guma Guma, gukuraho iriya ngingo y’imyaka bityo bizatume abasha kujya muri iryo rushanwa. Ahamya ko aramutse arigiyemo ryamukiza ubukene afite ubu.

https://www.instagram.com/p/BdfUnquDx_K/

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger