AmakuruImyidagaduro

SekaFest2019 ihurije hamwe abanyarwenya basaga 10 bakomeye muri Afurika

Iserukiramuco ry’urwenya Seka Festival  ry’uyu mwaka 2019 ryahurije hamwe abanyarwenya bakomeye muri Afurika mu gusetsa mu bitaramo bazakorera i Kigali muri uku kwezi  kwa Werurwe.

Ibi bitaramo bizamara hafi icyumweru cyose dore ko bizatangira ku wa 24 kugeza ku wa 31 Werurwe mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwegereza abanyarwanda iri serukiramuco rya Comedy.

Nkusi Arthur uyobora Arthur Nation yateguye iri serukiramuco avuga ko Seka Fest y’uyu mwaka izanye umwihariko w’ibitaramo bizamara icyumweru, ashimangira ko itandukanye n’izabanje mu myaka ishize.

Arthur avuga ko gukora comedy muri bisi(Bus) ari uburyo bwiza bwo kuzamura abanyempano bashya mu ruganda rwa comedy mu Rwanda nkuko umwaka ushize iri serukoramuco  ryazamuye benshi.

“Nkeka ko ari umwanya mwiza wo kuzamura abanyempano bashya muri comedy , ntikorwe n’abantu bashya , ikindi i uburyo bwiza bwo kwegera abakunzi ba comedy kuko batabasha kugera aho igitaramo kibacyabere si buri wese uhagera, hari n’ababyumva ko kujya kwicara hari mu nzu yateguriwemo igitaramo ari ukwishyura amafaranga menshi, uyu ni umwanya mwiza wo kubera tubakundisha comedy , n’ubonetse akaza aho igitaramo kizajya kibera buri mugoroba.”

Arthur akomeza avuga ko abanyarwenya bari kwigaragaza muri iyi minsi ari abavuye muri Seka Fest y’umwaka ushize kandi bi kugenda birushaho kuba byiza.

“Seka Fest y’uyu mwaka ifite umwihariko ugereranyije na ‘festival’ twakoze ubushize. Mbera na mbere iyi izamara iminsi irindwi, izatangira kuya 24 Werurwe isozwe kuya 31 Werurwe 2019.”

Igitaramo cya mbere kizaba kuya 24 Werurwe 2019, kizakorwa na Michael Sengazi cyiswe ‘One man show’ kibere muri Century Cinema kwijira bizaba ari 5000rwf.

Ku wa 25 -29 Werurwe 2019 igitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali muri  bisi ‘bus’ zitwara abantu muri uyu mujyi bizamara iminsi ine, impamvu y’iminsi ine ngo ni uko bazanyura mu duce dutandukanye izi modoka zihagurukiramo. Muri utu duce tw’urwenya tuzabera muri bisi kwinjira bizaba ari ubuntu ni ukugura itike y’urugendo gusa bitewe naho ugiye.

Ku wa 30 Werurwe 2019 hazaba igitaramo cy’urwenya kizahuriza hamwe abanyarwenya bo muri Uganda, Kenya n’ahandi, barimo Teacher Mpampire, Madrat&Chiko, Eddie Butita, Jaja Bruce, Akite kizabera Gikondo Expo Ground iki gitaramo cy’uyu munsi  kizayoborwa na Alex Muhangi cyiswe Comedy Storekwinjira muri iki gitaramo  ni 5 000 Rwf, ndetse n’ 10 000 Rwf mu myanya y’icyubahiro.

Ku wa 31 Werurwe umunsi wanyuma w’iri serukiramuco, hazaba igitaramo cy’urwenya kizaba kirimo abanyarwenya bakomeye muri afurika barimo Basketmouth, Eric Omondi, Patrick Salvado,  Abanyarwenya bo muri Seka bakizamuka (Seka rising stars). Iki gitaramo kizayoborwa  na Arthur Nkusi.

Ku munsi wanyuma w’ibi bitaramo kwinjira  bizaba ari 10, 000 Rwf mu myanya isanzwe, naho munya y’icyubahiro ni 20, 000 Rwf.

Ikindi wamenya ni uko hari igiciro cyashyizweho kubakunzi b’urwenya bashaka kuzitabira ibi bitaramo byose, aba bo ni ukwishyura  15,000 Rwf mu myanya isanzwe. naho mu myanya y’icyubahiro akishyura 30,000Rwf .

Basket Mouth. umunyarwenya w’ikirangirire muri Afurika

Nkusi Arthur azaba ari ahari kubera ibi bitaramo
Eric Omondi umunya-Kenya w’icyamamare mugusetsa
Patrick Salvado wo muri Uganda afite izina rikomeye mu banyarwenya bo muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba no muri Afurika

Michael Sengazi amaze kubaka izina rikomeye mu banyarwenya bo mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger