AmakuruImyidagaduro

Se wa Fresh Kid uherutse guterwa amacupa agiye gukorana na Bebe Cool indirimbo

Se w’Umuraperi ukiri muto muri Ugana Fresh Kid, yafashe gahunda yo kwinjira mu muziki nyuma y’uko umwana we akomeje kugaragara neza mu bahanzi batandukanye bo muri iki gihugu.

Uyu musaza nawe wiyise Fresh Daddy nk’izina akoresha mu muziki, yahise atangira kwandika indirimbo no kuririmba kugira ngo agendere ku mujyo umwe na hit “umuvuduko” umwana we ariho.

Fresh Daddy ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda bagiye banengwa cyane n’abakunzi b’umuziki muri iki gihugu, bitewe n’uko bamushinjaga kutagira impano ahubwo ko yagakwiye kwibera umuntu usetsa abandi.

Umuhanzi Ykee Benda nawe ari mu bakomoje ku mpano idashyinga Fresh Daddy afite.

Nyuma y’uko Fresh Daddy ahuriye n’uruva gusenya ku rubyiniro ubwo yaterwaga amacupa n’abafana, umuhanzi Bebe Cool yagaragaje ko amushigikiye ndetse ko mu minsi mike bazasubiranamo indirimbo ye yise “Maziike”.

Bebe Cool yavuze ko Fresh Daddy yinjiye mu muziki kugira ngo abone imbaraga zo gufasha umuryango we bityo abantu bakaba badakwiye kumuveba.

Fresh Daddy yaterewe amacupa kuri Aero beach muri Entebbe, agaragaza ko atazarambirwa kuko na Bebe Cool yatangiye abantu batamwumva.

Se wa Fresh Kid yagaragaje ifoto ari kumwe n’umuhanzi Bebe Cool, anahishyura ko mu gihe gito bagiye gushyira hanze indirimbo bazasubiramo yitwa “Maziike”.

Nubwo Se wa Fresh Kid yagaragaje ko umushinga we na Bebe Cool wegereje, Bebe Cool we ntakintu  arabitangazaho kugeza ubu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger