Sankara nabagenzi be bajuriye mu rubanza rwiswe urwa Rusesabagina basubiye mu rukiko

Mu rubanza rw’iterabwoba ruregwamo abarimo Paul Rusesabagina – warwivanyemo – abakatiwe hamwe n’abaregera indishyi bageze mu rukiko rw’ubujurire kuri uyu wa mbere.

Bamwe mu bahamijwe ibyaha barajurira basaba ko bigabanywa.

Abaregeye indishyi barajurira bavuga ko bahawe nkeya kubera ibyabo cyangwa ababo bishwe mu bitero bya FLN ku Rwanda.

Ubushinjacyaha nabwo burajurira buvuga ko ibihano abaregwa bahawe ari bitoya.

Paul Rusesabagina ufatwa nk’uwari ukuriye abaregwa wakatiwe gufungwa imyaka 25, no mu bujurire ntawe uhari.

Rusesabagina yikuye mu rubanza muri Werurwe 2021 avuga ko “nta butabera” yizeye kubona.

Kuwa 20 Ukwakira 2021,Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwajuririye imikirize y’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba, rwasomwe tariki 20 Nzeri 2021.

Muri uru rubanza,Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’izambukiranya imbibi rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 Rusesabagina Paul nyuma yo guhamwa n’ibyaha binyuranye birimo n’iby’iterabwoba mu gihe rwakatiye kandi igifungo cy’imyaka 20 Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara nyuma yo guhamwa n’ibyaha binyuranye birimo n’iby’iterabwoba.Sankara yakatiwe iyi myaka harimo impamvu nyoroshyacyaha.

Rusesabagina w’imyaka 67 yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Umucamanza Mukamurenzi Béatrice yavuze ko ‘Sankara’ yahamijwe ibyaha birimo Kuba mu mutwe w’iterabwoba, gupfobya no guhakana Jenoside.

Nsengimana Herman wabaye umuvugizi wa FLN asimbuye ’Sankara’ yahamijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba ahanishwa gufungwa imyaka itanu.

Iki ni nacyo gihano cyahawe Mukandutiye Angelina umugore wenyine waregwaga muri uru rubanza.

Abandi baregwa muri uru rubanza nabo bagiye bagabanyirizwa ibihano biri hagati y’imyaka 20 n’imyaka itatu.

Urukiko rwavuze ko rusanga Rusesabagina ubwe yarohererezaga abarwanyi amafaranga, akanashyigikira ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD.

Urukiko rwatangaje ko rusanga Rusesabagina na Callixte Nsabimana alias Sankara baragize uruhare mu byaha byakozwe na FLN n’ibikorwa by’iterabwoba.

Urukiko rushingiye ku byo Paul Rusesabagina yemereye urukiko, ubuhamya bwa bagenzi be, inyandiko zafatiwe muri mudasobwa ye n’ibyo yavuganye n’abandi kuri WhatsApp, byerekana ko yashinze Umutwe wa FLN, anaba muri MRCD.

Urukiko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso birimo abapfuye, abasahuwe imitungo, indi igatwika, byerekana ko ibyo bitero byagabwe n’abarwanyi ba FLN.

Nyuma y’iyi myanzuro hari benshi batishimiye imikirize y’urubanza, cyane cyane abafite ababo bahitanywe n’ibitero bya MRCD/FLN cyangwa abo byamugaje, bavuze ko ibihano bahawe byoroheje ndetse n’indishyi ari nkeya.

Comments

comments