Amakuru ashushye

Sandra Teta na Vanessa bagiye gutangiza ikiganiro gishya

Miss Sandra Teta na Miss Vanessa Uwase bagiye gutangiza ikiganiro gishya ku radiyo imwe ikorera kuri murandasi mu Rwanda.

Aba bakobwa bamenyekanye mu myidagaduro yo mu Rwanda igihe bari mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda ndetse baza kuvugwa cyane ubwo Vanessa yakundanaga na Olivis naho Sandra Teta akundana na Derek bose bo mu itsinda rya Active.

Miss Vanessa yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Sandra Teta muri 2011 aba igisonga cya kabiri cya Nyampinga muri kaminuza y’u Rwanda  ishami ryayo ryahoze ryitwa SFB riri  Mburabuturo i Gikondo.

Aba bombi bakoraga ikiganiro kuri TV10 cyitwaga Rwandaful, cyaje guhagarikwa nyuma y’amagambo yabavuzweho bakimara gutandukana n’aba basore bahoze bakundana bakigamba ubusambanyi, inkuru zabo zigakomozwaho cyane ndetse amagambo batangaje akagira umurindi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Vanessa na Sandra Teta kuri ubu bongeye gutangaza ko bagiye gutangiza ikiganiro gishya kizajya gica kuri Radiyo Safi ikorera kuri murandasi.

Mu magambo bombi bashyize ku rubuga rwa Instagram batangaje ko iki kiganiro kigiye kujya kiba hagati ya saa sita z’amanywa kugeza saa munani, kikazaba kibanda cyane ku makuru y’abanyamideli ndetse n’andi yerekeranye n’imyidagaduro mu Rwanda.

Radio Safi ikorera kuri Tunein, ihagarariwe na Dickson wahoze akora ikiganiro cyitwa agasusuruko kuri Contact fm.

Aba bakobwa bahoze bakora ikiganiro kuri TV10, kiza guhagarikwa

Aba bakobwa bari bamaze iminsi batavugwa cyane mu Rwanda ndetse Sandra Teta yari amaze iminsi muri gereza azira gutanga Sheki itazigamiwe, bimwe mu byo yakoraga birimo no gutegura ibitarammo byahise bihagarara ndetse kuri ubu akaba yarabonye nta mahirwe abifitemo agahitamo kubitera umugongo.

Mu mishinga mishya afite harimo no kwambika abanyamideli aho yamaze gufungura inzu yambika abantu bingeri zitandukanye.

Sandra Teta agikundana na Derek
Olivis na Vanessa barakundanye batandukana uyu mukobwa yise Olivis umwana, Olivis mu kwihimura avuga ko nta wita umwana uwo yamabariye ukuri
Vanessa na Sandra Teta bafitanye ubucuti bwihariye
Aba bakobwa ni inshuti magara

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger