AmakuruImikino

Salma Mukansanga arasifura umukino wa mbere w’igikombe cy’isi kuri iki cyumweru

Umunyarwandakazi Mukansanga Radia Salma, arayobora umukino w’igikombe cy’isi cy’abari n’abategarugori uteganyijwe kuri iki cyumweru, hagati y’ikipe y’igihugu ya Thailand n’iya Sweden.

Ni umukino wa kabiri mu tsinda F uza kubera kuri Stade ya Nice guhera saa cyenda z’igicamunsi.

Salma Mukansanga araba ari we musifuzi wo hagati mu kibuga. Araza kuba yungirijwe na Bernadettar Kwimbira ukomoka muri Malawi uza kuba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, Lidwine Rakotozafinoro ukomoka muri Madagascar uza kuba ari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande na Katalin Kulcsar w’Umunya-Hongria uza kuba ari umusifuzi wa kane.

Umudage Felix Zwayer ni we uza kuba ayoboye itsinda ry’abasifuzi bagomba kuba bakurikiranira hafi amashusho ya VAR.

Umukino ikipe y’igihugu ya Thailand yaherukaga gukina yari yawutsinzwemo na Leta zunze ubumwe za Amerika ibitego 13-0. Sweden yo yari yatsinze Chile ibitego 2-0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger