Imyidagaduro

Safi yavuze kuri Nizzo uherutse kwigumura akanga kujya mu bukwe bwe

Nyuma y’ubukwe bwa Safi, bwavugishije benshi ndetse mugenzi we Nizzo  akaba umwe mubatarabwitabiriye yitwaje ko atatumiwe. Safi yagize icyo avuga kuri uyu musore bamaze imyaka myinshi baririmbana muri Urban Boys utaratashye ubukwe bwe.

Kuwa 1 Ukwakira 2017 nibwo habayeho imihango yo gusezerana mu mategeko no gusaba no gukwa Niyonizera Judith, ubu wamaze kuba umugore wemewe wa Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boyz.

Ubu bukwe bwakurikiwe n’impaka nyinshi bitewe n’ukuntu benshi bagarukaga ku mugore wa Safi ndetse na Parfine  Umutesi wahoze akundana na Safi akaza gutangaza ko uyu musore[Safi] yashituwe n’ifaranga ndetse anagereranya umugore wa Safi n’akanyamanswa[Ashaka kwerekana ko afite ubwiza buri ku kigero cyo hasi].

Uretse izi nkuru z’urudaca zabiciye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda haje kuza indi nkuru yavugaga ko Nizzo uririmbana na Safi atagaragaye mu bukwe bwe , icyo gihe Nizzo yavuze ko yanze kubutaha kubera ko atatumiwe kandi atari kugenda ari umuvumbyi.

Icyo gihe mu butumwa yageneye itangazamakuru n’abafana be yagize ati” Ndabasuhuje mwese, hari inkuru imwe nshaka kuvugaho imaze iminsi isakuza hanze aha. Iby’ubukwe bwa Safi ntabwo njyewe natumiwe, wapi! Kandi kuba ntaratumiwe ni uburenganzira bwabo.”

Akunja isura arongera ati “Kandi nanjye ni uburenganzira bwanjye bwo kutajyayo kubera ko ntabwo nari umuvumbyi. Ndakeka ntari umuvumbyi, namwe muri bakuru murumva aho muri”.

Nizzo yasoreje no kubyavugwaga ko yaba yaraterese umugore wa Safi yavuze ko ‘Atari gout ze (Aha yacaga amarenga ko atakundana n’umukobwa usa nka Judith)’.

Safi nyuma y’iyi nkuru ntiyigeze yumvikana agira icyo avuga kubera ko yari yibereye ku mucanga muri Tanzaniya ari mu kwezi kwa buki n’umugore we.

Humble Jizzo we ntiyigeze atumirwa ariko kubera ko yumvaga ko Safi ari umuvandimwe yaje mu bukwe ndetse aranamwambarira

Kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro Samedi Detente gica kuri Radio Rwanda Safi yongeye kumvikana abazwa ku kibazo cye na Nizzo cyaba cyaratumye atamutumira, avuga ko we afata Nizzo nk’umuvandimwe akaba yarumvaga ahubwo agomba kuba umwe mu bari kumufasha kugira ngo ubukwe bugende nk’uko na mugenzi we Humble Jizzo yabikoze kandi atarigeze atumirwa nk’uko Nizzo yabishakaga.

Ati”Abavandimwe ntago ubaha ‘Invitation’ na Humble Jizzo na Riderman nubwo banyambariye ntazo nabahaye , abantu baje mu bukwe bwange bose si uko nabahaye invitation hari abantu uziha n’abo utaziha.”

‘’abo mu muryango n’inshuti za hafi ntago uba ukwiye kubaha invitation ubwo Nizzo niba ataraje hari izindi gahunda yagize zabimuteye kandi n’ibintu byumvikana kuko hari n’izindi nshuti zange zitabwitabiriye atari uko zanze kuza kunshyigikira ahubwo babitewe n’izindi gahunda zitandukanye’’.

Safi yongeye agira ati “Na mukuru wanjye tuvukana nta butumire namuhaye kandi iyo mbumuha nkeka ko yari kubibonamo nk’ikibazo , iyo ufite ikintu kihariye abo mu muryango n’inshuti zawe za hafi muricara bakagufasha kugitegura ahubwo mukareba abo ku ruhande mushobora gutumira , Nizzo ni umwe mubo mu muryango ubwo se nari kumutumira nte?”

Umugore wa Safi
Banwe bari bari mu bukwe bwa Safi, Nizzo we yigiriye mu isabukuru y’umukobwa w’umuherwelazi witwa Bijou
Twitter
WhatsApp
FbMessenger