AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Safi yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Meddy, Yumve.

Nyuma yuko Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba atandukanye n’itsinda rya Urban Boys yamenyekaniye mo, ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yitwa “Got it”. Iyi ndirimbbo yayikoranye n’umuhanzi ukunzwe Ngabo Medard uzwi nka Meddy.

Iyi ndirimbo “Got it” ije nyuma yuko Safi asezeye akava mu itsinda yahozemo rya Urban Boys, ndetse ahita anatangaza ko ibikorwa bya muzika azabikomeza ari wenyine. Iyi ndirimbo nshya ya Safi na Meddy isohotse ari amajwi gusa, ikaba yaratunganyijwe na producer Medebeat.

Biteganyijwe ko amashusho yayo azajya hanze mu minsi ya vuba, ubu akaba yararangije gufatirwa mu gihugu cya Uganda, akaba ari gutunganywa n’umusore wo muri Uganda uzwiho ubuhanga muri aka karere witwa Sasha Vybz.

INDIMBO “GOT IT” YUMVE HANO

https://www.youtube.com/watch?v=N0X6T7CpQVk

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger