Safi yahuriye na Super Sexy i Kampala

Safi na Super Sexy bahuriye i Kampala aho bose bahujwe no guherekeza nyakwigendera Radio Mowzey witabye Imana kuwa kane tariki ya 1 Gashyantare 2018.

Uyu Super Sexy ni umwe mu bakobwa bakunze gukoreshya imbuga nkoranyambaga cyane harimo Instagram , uyu mukobwa usanzwe yibera i Kampala muri Uganda akunze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram  amafoto agaragaza ubwambure bwe cyangwa se agashyiraho amashusho amugaragaza ari gutigisa amabuno  aho aba ari kugerageza kubyina indirimbo z’abahanzi bagiye batandukanye mu rwego rwo gususurutsa abantu barenga 140 000 bamukurikira.

Haba Safi utakibarizwa mu itsinda rya Urban Boys cyangwa se Super Sexy nta byinshi bigeze batangaza ariko mu mafoto  bashyize hanze yabagaragazaga bambaye imipira yanditseho amazina ya Mowzey Radio mu rwego rwo  kwifatanya nabo mu muryango wa Nyakwigendera.

Safi na Super Sexy , mu ijoro ryakeye bahuriye ahitwa Airstrip kololo ni i Kampala . Sibo gusa ariko kandi bagiye guherekeza Nyakwigendera kuko n’umujyanama w’abakobwa babiri Charly na Nina, uwo ni Muyoboke Alex nawe yari ahari .

Uretse aba banyarwanda , ku munsi w’ejo ubwo hasomwaga misa yo gusabira Radio, aho yabereye hari abantu benshi cyane ku buryo bamwe bayikurikiye bari hanze ya Kiriziya kuko batari kubona aho bakwirwa.

Safi yahuye na Super Sexy nyuma yuko umunyamideli Niyigena Solange uzwi nka Keza yandagaje umugore wabwiye Super Sexy ko ibyo yikora  ku mbuga nkoranyamabaga yirirwa yerekana uburanga bwe ko byose hano mu Isi hari umuriro utazima muri Gihenomu umutegereje, agera n’aho amwita imbwakazi.

Safi yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Radio dore ko Radio ari umwe mu bahanzi bakoranye cyane kandi neza na Urban Boys ubwo Safi yari akibarizwa muri Urban boys.

Mu magambo yuzuye ikiniga Safi yagize ati:”Ndababaye ndababaye mfite agahinda mu mutima wanjye ntabwo aribyo ntabwo aribyo. Isi ntabwo Ishyira mu gaciro , Isi ntisobanutse mbere yuko njya mu muziki numvaga  injyana za Radio. Radio ari mubantu batumye ninjira mu muziki yari inspiration yanjye,  buri uko najyaga kuri mikoro ngiye kuririmba natekerezaga Radio kubera yigeze kumbwira ikintu ngo nujya ujya gukora indirimbo,  jya ukora indirimbo utekereze kubantu ukore indirimbo itazagorana kuyifata,  ururimi rwose waba uririmbamo,  none Radio uragiye njye mufata nk’umwami wa chorus wibihe byose. Agiye ku munsi w’intawri hano mu Rwanda.Imana imwakire mu bayo yari umuntu mwiza. ”

Radio yapfiriye mu bitaro bya Case Hospital  yaramazemo iminsi 10 kubera gukubitirwa mu kabare yari yagiye kuririmbamo.

Abantu bari benshi cyane

 

 

Comments

comments