AmakuruImyidagaduro

Safi Madiba na King James basubije ababashyiraho igitutu cy’uko bashaje aringaragu

Abahanzi batandukanye bubatse izina rikomeye mu muziki Nyarwanda, bahuriye mu ndirimbo imwe baboneraho umwanya wo gusubiza abakunzi babo babahozaho igitutu cy’uko bashaje ari ingaragu.

Mu ndirimbo yashyizwe hanze na Zizou Alpacino yise “Ubanza Nkuze” yahuriwemo abahanzi bakomeye barimo Melodie, King James, Safi Madiba, Social Mula ndetse na Bulldogg, ibitero by’iyi ndirimbo byakozwe aba bahanzi basubiza abakunze kubibasira ku bijyanye n’ubukwe bwabo.

Mu bitero by’iyi ndirimbo harimo magambo yumvikana aho Safi Madiba avuga ko ahozwa ku nkeke bamubwira ko atabyara, ngo yakoze ubukwe igice gusa avuga ko atariwe wanze ibyiza ndetse ko igihe nikigera ababimubaza bazanywa gusa ku bijyanye n’ubukwe avuga ko kubera ukuntu abona ingo zihora zisenyuka ashaka kwisuganya igihe cyazagera akazabukora.

King James muri iyi ndirimbo aririmbamo amagambo avuga ko Ubanza akuze kuko abantu bose bavuganye bamusaba ko yakora ubukwe gusa akababwira ko bagomba kuba baretse kuko uwitonze akama ishashi babimurekere batazatuma ahubuka.

Korasi y’iyi ndirimbo “Sinenda kurongora kuko ubuvuze “ tuba twiga ikibuga.

Reba hano wumve indirimbo y’aba bahanzi”Video”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger