Amakuru ashushye

Safi Madiba na Judith Niyonizera basezeranye imbere y’amategeko(Amafoto)

Niyibikora Safi [ Safi Madiba] wo muri Urban Boys  umaze iminsi mike atandukanye n’umukobwa bakundanaga, kuri ubu Yasezeranye mu mategeko na Niyonizera Judith bamaze igihe gito bakundana

Safi Madiba agiye kurushinga n’umukunzi we mushya witwa Niyonizera Judith yisumbushije nyuma yo gutandukana na Parfine Umutesi bari bamaze imyaka ibiri bakundana ndetse banavuga ko bari hafi gutangira gutegura umushinga w’ubukwe.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Safi Madiba  na Niyonizera Judith wabereye mu mujyi wa Kigali ku murenge wa Remera kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017, gusa  umutekano wari wakajijwe ku buryo byari bigoye ko utatumiwe abasha kwinjira muri uyu muhango.

Umuhango wo gusaba no gukwa utegerejwe ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017.

Uyu mukobwa ugiye kurushinga na Safi, yatandukanye n’umugabo w’umuzungu babanaga muri Canada akaba ashobora kuzahita ajyana na Safi kuba muri icyo gihugu kuko ariho yari asanzwe atuye.

Safi na Niyonzera Judith bamaze gusezerana imbere y’amategeko

Kuwa 8 kanama 2017  nibwo inkuru y’itandukana rya Safi na Parfine yasakaye icyo gihe Safi yavugaga ko ntacyo yatangaza agahamya ko agikundana na Parfine, akemeza ko nk’uko umunyamakuru yavugaga ko inkuru yayikuye mu nshuti za hafi zaba bombi n’ubundi yakomeza akabaza izo nshuti cyangwa akabaza Parfine.

Nyuma yo gitandukana aba bombi bagiye bagaruka cyane mu itangazamakuru, Safi yavugaga ko ikintu nyamukuru cyatumye atandukana na Parfine harimo no kuba uyu mugore utuye mu Busuwisi yari ari kure bigatuma urukundo rwabo rudakomera.

Safi kandi yavugaga ko kubera kubura umwanya no guhugira mu kazi ari bimwe mu byatumaga adahura n’umukunzi  we uko bikwiye kuko hari igihe yabaga amushaka ariko kubera akazi ntibahure bigatuma urukundo rwabo rudakomeza kuryoha, bagahitamo gutandukana.

Safi yakundanye n’abakobwa benshi  barimo Knowless banabanye mu nzu igihe kirenga amezi atandatu, nyuma yakundanye n’undi mukobwa witwa Fabiola [banagiranye amakimbirane bapfa imodoka], ikibazo cye na Fabiola gikemutse yahise akundana na Parfine none na we barashwanye ubu agiye kurushingana na Judith.

Safi yabyemeye aranabisinyira
Niyonizera Judith yemeye kuba umugore wa Safi akaramata

Rwasa[uwa mbere uhereye ibumoso] wasigiwe igifunguzo na Safi Madiba nawe yari ahari

Amafoto:INYARWANDA

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger