Amakuru ashushyeUncategorized

Safi Madiba arasaba inzego za Leta ko zamufasha ku bibazo ari guhura nabyo

Niyibikora Safi  yatanze inkwano mu muryango wa Judith ku  Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017 yiyemeza kubana na Judith,  ni mu muhango wabereye i rebero mu mujyi wa Kigali. biravugwako  yaba yatangiye guca inyuma umugore we, ibintu Safi ahakana yivuye inyuma agasaba leta gukurikirana abakomeje gukwirakwiza ibyo bihuha.

Nyuma y’ubukwe bwa Safi na Judith haje kugaragara umugabo utuye muri Canada avugako yakundanaga na Judith ndetseko ko banapangaga kubana ,Safi Maddiba wagerageje kwihanganira ibyavugwaga ku mugore we avugako Leta yamufasha gukurikirana abakomeje  kumubeshyera ko akundana n’umukobwa witwa Sandrine wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Urban Boys bise Mama.

Kuwa mbere tariki ya 23 ukwakira 2017  nibwo ku  rubuga rwa Youtube hasakaye video ivuga ko Safi Madiba yaba ari guca inyuma umugore we bataramarana ukwezi  babanye byemewe n’amategeko.

Iyi nkuru yavugaga ko Safi ari mu rukundo n’umukobwa witwa Sandrine Mammy. Uyu mukobwa akaba agaragara mu mashusho y’indiri ya Urbun boys yitwa “mama”.

Safi yemeje ko uyu mukobwa basanzwe baziranye ariko ko ntabushuti bwihariye bafitanye kuberako bamenyanye ubwo bashakaga kumukoresha mugufata amashusho yindirimbo “mama”

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa eachamps Safi yagize ati:”Biriya bintu ntabwo aribyo ndetse n’ibindi mujya mubona ntabwo aba aribyo, uriya mukobwa ntabwo tuziranye yigeze kugaragara muri video yacu ariko ntago nakubwira ngo turaziranye byimbitse. N’abantu batazwi bakorera kuri youtube bavuga ibyo bishakiye muri make bakorera ibitangazamakuru bitazwi gusa ubutabera bw’u Rwanda bukwiye  kubakurikirana”

Safi yongereyeho ko atavuzeko azajyana abantu mu butabera ariko ngo  leta igomba gufatira ingamba abantu nk’aba basebanya bakavuga ibintu batahagazeho, akomeza avuga ko izi nkuru zagiye zikwirakwiza ntacyo zamuhinduraho.

Safi Yahaye ubutumwa abafana be ko ibintu bamuvugaho ari ibinyoma, ati “Ibintu nka biriya nta gaciro tubiha, ibinyoma aba ari ibinyoma ndetse nta ingaruka byangiraho.”

Umugore wa Safi yavuye  mu Rwanda kuwa 16 Ukwakira 2017 agiye muri Canada n’ubundi yari asanzwe atuyemo.

Sandrine Mammy wavuzweho kuryamana na Safi, ndetse amakuru yasakaye yavugaga ko babana mu nzu imwe

 

Sandrine yamenyanye na Safi ubwo bakoraga video yindirimbo “mama”

Iyi video iri kuri youtube Safi yavuzeko ari ibinyoma ahamagarira abafana be kutabiha agaciro.

https://www.youtube.com/watch?v=4KuzfzRo9Ig&t=151s

Twitter
WhatsApp
FbMessenger