AmakuruImyidagaduro

Safi Madiba agiye gukorera ibitaramo 5 muri Amerika

Umuhanzi Safi Madiba ukunzwe cyane cyane mu ndirimbo Kimwe kimwe,yamaze kwemeza ko agiye gukorera ibitaramo Bitanu muri Amerika, igitaramo cya Mbere kikaba giteganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka.

Uyu muhanzi yemeje ibi nyuma y’iminsi mike yari amaze asezeranyije abatuye muri Canada kumwitegura ko agiye kubataramira.

Ubwo yatangazaga ko azakorera ibitaramo bitandukanye muri America, yirinze kuvuga ibyo ari byo n’itariki bizatangiriraho.

Abinyujije ku rukata rwe rwa Instagram, Safi yatangaje ko azahakorera ibitaramo 5 bizatangira muri Gicurasi 2020.

Igitaramo cya mbere azagikora tariki ya 2 Gicurasi 2020 aho azaririmba muri Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 8 Gicurasi 2020 ataramire mu mujyi wa Ottawa muri Canada, bukeye bwaho azahita ataramira muri Amerika ahitwa Bufalo mu mujyi wa New York.

Ibitaramo bye azongera kubisubukura tariki 15 Gicurasi 2020 ataramira mu mujyi wa Edmonton muri Canada naho tariki 16 Gicurasi 2020 ataramire Kentucky ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu iserukiramuco ryitwa One Africa Fest.

Agiye gukorera ibitaramo muri America nyuma y’uko mu minsi ishize yatandukanye n’inzu yarebereraga inyungu ze ari yo The Mane, aho yanatangaje ko izamujyana mu nkiko kubera kwica amasezerano bagiranye.

Safi Madiba kandi byavuzwe ko yashakaga Visa imutwara muri Canada kugira ngo asangeyo umugore we ndetse ngo ashobora no kutazagaruka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger