Imikino

Rwemarika Félicité niwe ugomba kuyobora FERWAFA

Nyuma y’uko amatora y’ umuntu wagombaga gusimbura  Bwana Nzamwita Vincent De Gaulle yapfuye agasubikwa , impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA ryandikiye FERWAFA riyisaba kubahiriza ibyavuye mu matora maze  Félicité akayobora FERWAFA.

FIFA ibinyujije mu ibaruwa yandikiye FERWAFA yavuze ko ibyo bakoze binyuranyije n’amategeko , ikomeza isaba komisiyo y’amatora muri FERWAFA gushyira mu bikorwa ibyavuye mu matora bitaba ibyo FIFA ikaza kubyikemurira.

FIFA isanga FERWAFA idakemura ikibazo cya Felecite

FIFA ishingiye ku bujurire Madame Rwemarika  Félicité yagejeje  muri FERWAFA  ku kibazo kijyanye no kuba atarishyimiye imyanzuro komisiyo ishinzwe amatora muri FERWAFA yafashe ku bijyanye n’amatora yabaye kuya 30 Ukuboza 2018 ,FIFA iributsa FERWAFA ko aya matora yabimburiwe no kuvanamo kandidatire kw’uwahoze ayobora iri shyirahamwe , Nzamwita De Gaulle wagombaga guhatana  na Rwemarika bityo agasigara yiyamamaza wenyine. Fifa kandi  ikomeza ivuga ko ifite amakuru yose ko inteko y’abantu bagomabaga gutora bose uko ari 52 bari bahari ariko biza kurangira abantu 13 gusa aribo batoye mu gihe abandi 39 amajwi yabo yabaye imfabusa. Fifa rero Irasaba ababishinzwe gukemura ikibazo cya Madame  Félicité maze bagafata umwanzuro kandi ukurikije amategeko.

Ubujurire bwe bushingiye ku ngingo ya 21 y’amategeko ashyiraho ubuyobozi . amatora akorwa ku bwiganze busesuye  bwamajwi 50 wongereyeho ijwi rimwe , aya majwi atangwa n’abahagarariye abandi mu buryo bwemewe n’amategeko , Iyo habayeho kunganya baratombora. Ikindi kandi impapuro zitanditseho cyangwa zigaragaza ko habayeho kwifata ntizibarwa mu majwi y’abatoye. Ibi rero bisobanuye ko  Félicité yarengeje amajwi 51 % ahubwo agatorwa n’amajwi 100% kuko abatoye bose niwe batoye.

Ntabwo byari bimenyerewe ko amatora abamo umwiherero ariko ku wa gatandatu mu matora ya FERWAFA  yaberaga mu mujyi wa Kigali byabayeho kubera ko  uwatorwaga yagombaga kugira nibura 51% by’amajwi kugirango abe umuyobozi wa FERWAFA aha ni ukuvuga amajwi nibura 26 ,  mu banyamuryango 52 bari gutora  rero 13 bonyine nibo batoye andi yose agera kuri 39 aba imfabusa.

Ibi byatumye komisiyo y’amatora muri FERWAFA ijya mu mwiherero kugira ngo bemeze ikiza gukurikira dore ko ari umukandida umwe  rukumbi wari uhari mugihe De Gaulle we yari yivanye mu matora, umukandida wari uri gutorwa ni Rwemalika Felecite.

Nyuma y’uko abagize komisiyo y’amatora muri FERWAFA bagiye mu mwiherero bahise banzura ko Felecite atsinzwe amatora akaba atsinzwe na Oya.

Mu myanzuro yafashwe, akanama gategura amatora kemeje ko amatora asubikwa akazasubukurwa mu yindi nama y’inteko rusange hagati y’iminsi 60 na 90. Nkuko biteganywa n’ingingo ya 28 y’amategeko agenga imikorere ya FERWAFA Komite nyobozi ya FERWAFA iyobowe na Nzamwita Vincent De Gaulle wari wivanye mu matora,  izakomeza  iyobore FERWAFA.

Aya matora ya  FERWAFA yari yitabiwe n’indorerezi zaturutse muri  FIFA  ndetse na Visi Perezida wa CAF abagombaga gutora ni abanyamuryango ba FERWAFA 52 bagizwe n’abahagarariye amakipe 16 yo mu cyiciro cya mbere , 24 b’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri n’abandi 9 baturuka mu makipe y’abagore.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger