AmakuruImikinoMu mashusho

Rwemalika yatsinzwe amatora, De Gaule akomeza kuyobora FERWAFA.

Mu gihe uwari umuyobozi wa Ferwafa, Nzamwita Vincent De Gaule, yatangaje ko atakiri umwe mu bakandida babiri biyamamarizaga kuyobora Ferwafa, ibyavuye mu matora yabaye mu masaha y’igitondo kuri uyu wa gatandatu itariki ya 30 Ukuboza kuri Lemigo Hotel,  byagaragaje ko Rwemalika Felicite wari umukandida rukumbi, yagize amajwi 13, hanyuma amajwi 39 aba impfabusa.

Nzamwita Vincent De Gaulle yemejwe n’akanama gashinzwe gutegura amatora muri Ferwafa ko akomeza akayobora Ferwafa, ku mpamvu yuko nta mukandida wabashije gutsinda amatora .

Komite yari isanzweho irakomeza kuyobora Ferwafa kugeza igihe hazabera indi nama y’inteko rusange ya Ferwafa, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 28 mu mategeko y’amatora.

 

Source: Ruhagoyacu.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger