Imikino

Rwatubyaye umaze igihe mu mvune yongeye kugaragara mu myitozo atarabagwa(Amafoto)

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports ‘Rwatubyaye Abdul’ yatangiye imyitozo nyuma y’igihe kigera ku mezi atanu  adakina kubera imvune, ni nyuma y’uko uyu musore byari bitaganijwe ko yabagwa ariko ntibikorwe. Akaba yahisemo gutangira imyitozo kandi ahamya ko mu minsi ir’imbere azatangira gukina mu mikino itandukanye.

Uyu musore waherukaga kugaragara mu kibuga mu mukino wabaye kuwa 22 werurwe 2017 ubwo Rayon Sports yatsindaga ikipe ya Bugesera FC, yongeye gutungura abari bitabiriye imyitozo kuri uyu wa 29 kanama 2017 kuri stade Mumena.

Rwatubyaye yatangaje ko byanga bikunze agiye gushyira imbaragara mu myitozo ari gukora kugira ngo mu mikino ir’imbere ya Agaciro Development Funds azayitabire, iyi mikino izatangira kuwa 9 nzeri 2017.

Yatangaje ko kubera ko adateganya kubagwa vuba aha yahisemo gukaza imyitozo akareba ko yakongera kugaruka mu bihe bye byiza.

Ati”Nifuzaga kujya muri Maroc ariko ntabwo byakunze ko byihuta. Abaganga bambwiye ko kumara igihe kinini ntakora ari bibi ku mvune yanjye ya ‘meniscus’. Ahubwo ibyiza ngo ni ugukora kuko hari ubwo ugira amahirwe gukora bigakomeza amavi. Imvune igakira bitabaye ngombwa kubagwa.

Abatoza nabo baganiriye n’abaganga banyemerera gutangira gukora. Kuko maze iminsi ntakora biransaba nk’icyumweru nikorana ariko nyuma yaho nzakorana na bagenzi banjye kandi ngaragare mu mikino. Uko niyumva njye meze neza nta kibazo.”

Abdul Rwatubyaye yatangiye imyitozo mu buryo butunguranye kuko atavuwe

Rwatubyaye yatangaje ko kuri ubu ari gukurikiranwa n’abaganga b’inzobere, avuga ko n’ubwo hari abari batangaje ko ari kuvugwa n’abaganga gakondo atari byo.

Rwatubyaye w’imyaka 22, ni umukinnyi wazamukiye muri Academy ya APR FC imuzamura mu ikipe ya mbere nyuma yo kumubonamo impano  ndetse nawe ntiyabatenguha kuko yahise yigaragaza afata umwanya uhoraho haba muri  iyi kipe no mu Amavubi.

Gusa mu buryo bwatunguranye, tariki 28 Nyakanga 2016 yafashe icyemezo asinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri n’ubwo atigeze ayubahiriza kuko mu gihe ikipe yari igiye gutangira imyitozo itegura umwaka wa 2016/2017 w’imikino, yahise aburirwa irengero kugeza tariki 13 Gashyantare 2017 aba aribwo yongera kwigaragaza anakorana imyitozo na bagenzi be.

Uyu mukinnyi wari warerekeje muri Turkiya yaragarutse  asaba imbabazi avuga ko agarutse kurangiza amasezerano yari afite muri iyi kipe ndetse abayobozi n’abafana baramubabarira. Rwatubyaye ntago yahiriwe no gukina nyuma yo kuva i Burayi kuko kuva tariki 22 werurwe 2017 yahise agira imvune ikomeye.

Nyuma yo gukora wenyine  yageze aho yicara ku ruhande agakurikira imyitozo ya bagenzi be
Uyu msore ari gukaza imyitozo
Rwatubyaye akomeje kwitegura 

Amafoto: Umuseke

Twitter
WhatsApp
FbMessenger