AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Rwanda-Uganda: Perezida Museveni yashimangiye ubufasha aha Kayumba Nyamwasa

Nyuma y’igihe Perezida Museveni asabwa guhagarika imikoranire n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, bivugwa ko ubu ibintu byafashe indi ntera ahubwo akamuha n’abantu bazajya bakurikirana ko akomeza kwishyira akizana muri Uganda.

Ibibazo by’u Rwanda na Uganda byatangiye kera ariko biza gututumba mu 2017 ari na bwo byinjiye mu itangazamakuru. Mu mizo ya mbere, Museveni na leta ye, bahakanaga bivuye inyuma bagaragaza ko nta muntu n’umwe bazi ubarizwa mu mitwe irwanya u Rwanda; gusa ukuri kwaje kujya ahagaragara muri Werurwe 2019 we ubwe yemera ko yabonanye na Mukankusi Charlotte wo muri RNC.

U Rwanda rwiyambaje Angola na RDC nk’abahuza, haba inama enye zahuje impande zombi bigera n’aho abandi bakuru b’ibihugu binjira mu kibazo uhereye kuri Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wakoreye uruzinduko i Kigali n’i Kampala ariko ibintu birananirana.

Ubu amakuru mashya avuga ko kuva muri Gicurasi 2021 Museveni yarahira muri manda nshya, ibikorwa byo gushyigikira abarwanya leta y’u Rwanda byakomezanyije umurego.

Kimwe mu bivugwa ni uko usibye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye umuhango w’irahira rye, mu bari batumiwe harimo na muramu wa Kayumba Nyamwasa akaba n’umwe mu bacurabwenge ba RNC, Frank Ntwali.

Uyu muramu wa Kayumba yari yagiye mu biganiro bigamije gukomeza kunoza no kugenzura ibikorwa bya RNC muri iki gihugu abifashijwemo n’abayobozi bakuru ba CMI imaze kumenyerwa mu gufunga no guhohotera Abanyarwanda b’inzirakarengane.

Murumuna wa Museveni yahawe inshingano zo gufasha Kayumba

Abasanzwe bamenyereye politiki ya Uganda bazi neza ko ikintu Museveni ashyizeho umutima agishinga murumuna we, Gen Salim Saleh.

Urugero uyu murumuna wa Museveni ni we wagize uruhare rukomeye mu kwirukana abayobozi ba Uganda Airlines abihawemo itegeko na mukuru we.

Uyu mugabo kandi ni na we uri gukurikirana gahunda yo kohereza ingabo za Uganda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byari bimeze n’ubundi mu ntambara ya mbere n’iya kabiri ya Congo.

Ibi byose byerekana uburemere Museveni aha umugambi wose ashinze murumuna we ubu akaba yaramaze gutanga Gen Salim Saleh ngo abe ari we ufasha RNC mu bikorwa byayo muri Uganda.

Ibi bigaragazwa n’uko ku wa 23 Gicurasi 2021, ubwo Frank Ntwali yari muri Uganda yagiranye inama na Gen Salim Saleh. Iyi nama yabereye mu gace ka Kapeka yitabirwa n’abandi barimo Umuyobozi wa CMI, Brig Abel Kandiho.

Umunsi umwe mbere y’uko iyi nama iterana umuhuzabikorwa wa RNC mu gace ka Kasese, Sekamana Laban yari yahawe itegeko ryo gukoresha inama abayoboke b’iri huriro.

Muri iyi nama Sekamana yasabye abari bayitabiriye gushyira hamwe kandi bagakora nk’impanga mu mugambi wo guhirika Guverinoma y’u Rwanda. Yabasabye kandi kugaba amashami mu nkambi y’impunzi ya Rwamwanja.

Bagiye guhabwa amakarita, utayifite azitwa intasi

Bivugwa ko ubwo yari mu gace ka Hoima, Frank Ntwali yakiriye abasore 37 bakuwe hirya no hino kugira ngo binjizwe muri RNC. Amakuru avuga ko aba basore babaye bashyizwe ahantu hamwe mu gihe bagitegereje guhabwa imyitozo ya gisirikare kandi ngo ibikorwa byo gushaka abandi birakomeje cyane cyane mu bice bya Mubende na Kibale.

Mu mpera za Gicurasi 2021 mu nkengero z’urusengero rwa ADEPR ruherereye mu gace ka Kyitendere mu Karere ka Kakumiro habereye indi nama yari igamije gukangurira urubyiruko kwinjira muri RNC no kwitabira imyitozo ya gisirikare. Iyi nama yayobowe na Mahirwe ari na we muhuzabikorwa wa RNC muri aka gace.

Amakuru avuga ko muri izi nama zose hafatiwe umwanzuro w’uko abayoboke ba RNC muri Uganda bagiye guhabwa amakarita abaranga bakazajya bayereka inzego z’umutekano igihe bibaye ngombwa.

Hamwe mu hatangiriye ibikorwa byo guha amakarita abayoboke ba RNC muri Uganda ni muri Kyirijjo ho muri Kakumiro aho umuyobozi wa RNC muri aka gace witwa Uwihoreye Mathius yamaze gushyikiriza inzego z’ibanze zo muri iki gihugu imyirondoro y’abakeneye aya makarita.

Abasesenguzi bagaragaza ko ibibazo bya Uganda n’u Rwanda bitari mu bishobora gukemuka mu maguru mashya kubera ko nta bushake leta ya Museveni ibishyiramo.

Depite Mukasa Mbidde uhagarariye Uganda muri EALA, aherutse kubwira IGIHE ati “ Hasinywe amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha. Ibyo bivuze iki? Biravuze ngo Uganda ikwiriye guhagarika gushyigikira abarwanya u Rwanda ahubwo ikaruboherereza bakaburanishwa. Hari uwakeka ko ibyo na byo bizakemura ikibazo, oya, ikibazo kizakemurwa n’ubushake bwo gukorera hamwe, bwo kubana neza.”

U Rwanda na Uganda hashize hafi imyaka ibiri bisinye amasezerano yo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, icyakora umusaruro wayo ugerwa ku mashyi kuko Abanyarwanda bacyumvikana batawe muri yombi mu buryo budakurikije amategeko. Ikindi imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda iracyafite ibirindiro muri Uganda.

Inkuru dukesha IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger