AmakuruAmakuru ashushyeUburezi

Rwanda: Magingo aya nta munyeshuri wemerewe kongera kwimuka atatsinze nk’uko byari bisanzwe

Minisiteri y’Uburezi yemeje ko abanyeshuri bagera ku 44,176 basozaga amashuri abanza n’abandi 16,466 basozaga icyiciro rusange bakaba baratsinzwe ikizamini cya Leta batazahabwa ibigo nk’uko byari bimenyerewe gukorwa mu myaka igera kuri 20 ishize.

Iki cyemezo gishingiye ku mwanzuro w’Umwiherero wa 17 w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu wabaye tariki ya 16-19 Gashyantare 2020, wanzuye “guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi.”

Gahunda yo kwimura abanyeshuri mu buryo bwa rusange yemejwe mu mwaka wa 2001 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yageragezaga guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, hagamijwe kwimakaza gahunda y’uburezi kuri bose.

Mu myaka igera kuri 20 ishize, hari bimwe mu byo iyo gahunda yafashije kuko umubare w’abata ishuri waragabanyutse cyane, hasigara ikibazo cy’uko abana benshi bagiye bavugwaho kuba barangiza n’amashuri abanza bakemererwa kwiga ayisumbuye badafite ubumenyi buhagije, bityo ireme ry’uburezi rihazaharira.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko nubwo icyemezo gishya cyafashwe gishobora kongera ibyago by’uko abanyeshuri bamwe bashobora guta ishuri hafashwe ingamba zo guhangana n’izo ngorane zizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’inzego zose uhereye ku z’uburezi n’inzego z’ibanze.

Yagize ati: “Abangaba bo bazitabwaho ku buryo bw’umwihariko, tuzakorana n’amashuri kuko tuba dufite imibare, hariho n’amashuri uzasanga nta banyeshuri bahari bagomba gusubiramo umwaka, hakaba n’ayandi uzasanga ari benshi cyane. Bivuze ngo si ukureba gusa n’aba banyeshuri bagiye gusubiramo ahubwo ni ukureba mu kigo muri rusange ngo ikibazo ni ikihe? kuko hari n’igihe iyo tugereranyije imibare yo mu myaka yatambutse usanga atari uyu mwaka gusa ahubwo n’imyaka yabanje icyo kibazo gihari.”

Birashoboka ko hari bamwe bazata amashuri nk’uko Minisitiri Dr. Uwamariya abivuga, ariko ngo ubufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze abo bana bazajya bagarurwa mu ishuri kandi bafashwe by’umwihariko bakurirwaho imbogamizi zishobora kubaca intege.

Nyuma yo gutangazwa ko abanyeshuri basaga 60,000 baje mu cyiciro cya gatanu (unclassified division) bakwiye gusibizwa, ababyeyi n’abarezi batandukanye mu gihugu bagaragaje ko bishimiye iyi ntambwe ikomeye itewe mu kwimakaza ireme ry’uburezi ryari rimaze igihe kinini ryugarijwe n’ibibazo bitandukanye.

Biririma Juvens, umwe mu babyeyi ufite abana babiri barangije amashuri yisumbuye, yagize ati: “Byarambabazaga kubona hari bamwe mu bana barangizaga umwaka w’amashuri abanza batazi gusoma no kubara nk’uko bikwiye, wanakurikirana ugasanga si uko batari kubishobora ahubwo byaraturutse ku kuba baragiye bimurwa batarasobanukirwa n’ibyo bakwiye gukora.”

Umwarimu wigisha kuri GS. Murambi II mu Karere ka Kicukiro na we ati: “Kwimura abanyeshuri batakoresheje ubwenge bwabo byagiraga ingaruka ku bushake bwabo bwo kwiga, bigakurizamo ubunebwe. Uretse abatsinzwe ibizamini bya Leta, iyi gahunda ikwiye kwimakazwa guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.”

Numa y’aho Guverinoma ifatiye icyemezo cyo guhagarika promotion automatique, Minisiteri y’Uburezi yahaye amabwiriza ibigo by’amashuri ko mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, umwana agomba kwimurwa ari uko azi gusoma neza, kwandika no kubara hashingiwe ku biteganywa n’integanyanyigisho zo muri icyo kigero cy’imyigire n’imyigishirize.

Mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza, gusibiza abanyeshuri bisigaye bikorwa n’akanama gashinzwe gusibiza, kwimura no kwirukana gashingiye kuri raporo yatanzwe n’umwarimu.

Mu gihe umunyeshuri asibiye, urwego rwafashe icyo cyemezo, rugaragaza impamvu kandi rugafata ingamba zihamye zatuma arushaho gukora neza mu mwaka w’amashuri ukurikiraho.

Muri icyo cyiciro, umwana yirukanwa ari uko afite imyitwarire mibi itatuma akomeza kwigana n’abandi.

Mu cyiro cya kabiri cy’amashuri abanza, mu gihe umunyeshuri arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ntashobore gutsinda ikizamini cya Leta, ahabwa amahirwe yo gusibira kugira ngo azashobore gukora neza mu mwaka ukurikira. Icyo ni na cyo cyemezo cyafashwe ku banyeshuri basoza icyiciro rusange.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger