AmakuruAmakuru ashushye

Rwanda: Imodoka y’Abadipolomate yafashwe ipakiye ibilo 45 By’amahembe y’Inzovu

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 27 Ukwakira 2021, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Murokozi Desiré, Gisa Derrick, Kaburaburyo Cyriaque ukomoka mu Burundi na Nicodem Bagabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo (DRC) bakurikiranweho kwinjiza mu Rwanda ibiro 45 by’amahembe y’inzovu bagamije kuyagurisha.

Aba bose bafashwe mu bihe bitandukanye mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rusizi, naho amahembe akaba yafatiwe mu modoka y’abadipolomate yanditse kuri SINELAC yakoreshwaga n’umukozi wa SINELAC witwa Murokozi Desire.

Icyo kigo SINELAC gishamikiye ku Muryango w’ubukungu bw’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL), kikagira icyicaro i Bukavu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Giheruka guhabwa Fidele Ndayisaba nk’umuyobozi mukuru.

Bivugwa ko ayo mahembe yaturutse mu Mujyi wa Bukavu, yinjirizwa mu Rwanda mu Karere ka Rusizi.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa kugirango yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Amakuru avuga ko ayo mahembe yaturutse mu Mujyi wa Bukavu, yinjirizwa mu Rwanda mu Karere ka Rusizi. RIB yatangaje ko bariya bantu bane bafashwe mu bihe bitandukanye.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abaturarwanda kutishora mu bucuruzi bw’amahembe y’inzovu ndetse n’ibindi bikomoka ku bwoko bw’inyamaswa bukomye kuko ari icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi.

Aya mahembe y’Inzovu yafatiwe mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger