AmakuruImikino

Rwanda Cycling Cup 2018: Munyaneza Didier yegukanye agace ka mbere

Munyaneza Didier bita ‘Mbappe’ yegukanye agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup 2018, akaba ari agace by’umwihariko kahariwe kwibuka Lambert Byemayire wahoze ari umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY.

Muri Iri rushanwa ryatangiye kuri uyu  wa gatandatu tariki ya 24 Werurwe, abasiganwa bahagurutse mu mujyi wa Kigali berekeza I Huye mu majyepfo y’u Rwanda ku ntera ya kilometer 158 ku bantu bakuru .

Ni mu gihe nanone abakiri bato ndetse n’abari n’abategerugori bo bahagurukiye mu karere ka Muhanga na bo bagasoreza I Huye, ku ntera y’ibirometero 92.

Kuri iyi ntera y’ibirometero 158 abakuru basiganwagaho, Munyaneza Didier bita Mbappe usanzwe ukinira ikipe ya Benediction yo mu karere ka Rubavu ni we wageze mu karere ka Huye ari uwa mbere, akaba yakoresheje amasaha ane, iminota 14 n’amasegonda 38.

Ku mwanya wa kabiri haje Bonaventure Uwizeyimana wakoresheje amasaha ane, iminota 15 n’amasegonda 9, mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Byukusenge Patrique akoresheje amasaha ane, iminota 15 n’amasegonda 15.

Dore uko abasiganwaga bakurikiranye mu cyiciro cy’abagabo.

Mu kiciro cy’abasore bakuru, J. Claude Mbarushimana ni we wahize abandi akoresheje amasaha 2 n’ iminota 35, mu gihe Irakozeneza Violette ukinira Muhazi Cycling Club yahize abakobwa bagenzi be akoresheje amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda 3.

Dore uko abasore bakuru bakurikiranye.
Uko abakobwa bagiye barushanwa ibihe.

Ku rundi ruhande abasore bakiri bato na bo basiganwe, gusa bakora kimwe cya kabiri cya bakuru babo kuko basiganwe ibirometero 37 na metero 400. Mbarushimana J. Claude ukinira Benediction y’i Rubavu ni we wahize bagenzi be akoresheje amasaha abiri, iminota 27 n’amasegonda 37, mu gihe uwamukurikiye ari J. Claude Muhawenimana na we ukinira Benediction.

Uko ingimbi zagiye zirushanwa ku bihe.

Iyi shampiyona y’uyu mwaka iri gukinwa ku ncuro yayo ya kane igizwe n’amasiganwa 11 azakinwa mu minsi 12, arimo ane azakinwa nyuma ya Tour du Rwanda izakinwa muri Kanama uyu hategurwa iy’umwaka utaha izaba muri Gashyantare.

Perezida w’ishirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare Aimable Bayingana yatangaje ko irushanwa ry’uyu mwaka rizaba ririmo inzira ndende kurusha ayaribanjirije.

Munyaneza Didier.

Nk’urugero, ku munsi wa kabiri abasiganwa bazaba bava I Kayonza bajya i Gicumbi, ku munsi wa gatandatu bahaguruke i Nyanza berekeza i Rwamagana, mu gihe ku munsi wa kane bazava I Kigali bace I Musanze basoreze i Muhanga, iyi akaba ari na yo nzira izaba ari ndende mu mateka y’iri rushanwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger