Zuchu yagaragaje uburakari ku nkumi zihamagara Diamond mu gicuku baryamye
Umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania akaba muri iyi minsi ariwe ugezweho ufatwa nk’umugore wa Diamond Platinumz yinubiye abahamagara umugabo we igicuku kinishye avuga ko atiyumvisha ukuntu bakora ibintu nk’ibyo.
Zuchu agarutse ku ngingo y’abahamagara umugabo we mu masaha akuze y’ijoro mu gihe amaze amezi make ashyingiranywe na Diamond Platinumz mu muhango w’indini ya Islam wo gushyingira uzwi nka Nikkah wabaye muri Kamena.
Yifashishije ubutumwa buri mu rurimi rw’Icyongereza n’Igiswahili Zuchu yanditse agaragaza ko atiyumvisha ukuntu umuntu ashobora guhamagara umuntu wubatse mu masaha y’igicuku.
Yanditse ati: “Sinumva impamvu umuntu yahamagara umugabo wubatse mu masaha ya samunani z’ijoro mu gicuku ese ntabwo uzi ko afite umugore.”
Akomeza yihaniza anacira amarenga uwo avuga ko ahamagara umugabo amumenyesha ko akwiye kubihagarika kuko iyo ahamagara aba abibona.
Ati: “Niba uzi ko ufite izina ritangizwa n’inyajwi ya A mbona buri gihe uhamagara umugabo wanjye, rwose hagarika kumuhamagara.”
Zuchou yeruye ku bahamagara umugabo we mu gicuku mu gihe hashize ukwezi kumwe gusa aba bombi babanye nk’umugore n’umugabo byemewe mu buryo bw’Idini ya Islam ndetse n’imiryango yombi ibizi mu gihe bari bamaze igihe kinini bakundana.