AmakuruImikino

Zoe Bäckstedt yegukanye ITT y’Abakobwa batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona y’Isi i Kigali

Ku wa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2025, i Kigali hakomereje Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare (UCI Road World Championships 2025), hakinwa icyiciro cyo gusiganwa n’igihe ku bakobwa batarengeje imyaka 23 (Individual Time Trial – ITT).

Umunyaburayi w’Umuongereza Zoe Bäckstedt ni we wegukanye umudali wa Zahabu, nyuma yo kurangiza intera ya kilometero 22,6 hagati ya BK Arena na Kigali Convention Centre, akoresheje iminota 30 n’amasegonda 56. Uyu mukinnyi w’imyaka 20 yitwaye neza cyane, ndetse yagaragaje imbaraga zisumba iza bagenzi be ubwo yanyuraga ku Munyaluwe Marie Schreiber, wari watangiye isiganwa amubanjirijeho iminota itatu.

Ku mwanya wa kabiri haje Viktoria Chladoñova ukomoka muri Slovakia, warushijwe umunota n’amasegonda 50, mu gihe Federica Venturelli wo mu Butaliyani yegukanye umudali wa Bronze.

Abakinnyi b’Abanyarwanda nabo bari mu irushanwa. Nyirarukundo Claudette ni we watangije isiganwa, aho yasoje akoresheje iminota 37 n’amasegonda 14, aza ku mwanya wa 31. Umunyarwandakazi Ntakirutimana Martha yitwaye neza kurusha bagenzi be, asoza ku mwanya wa 27, arushwa iminota itanu n’amasegonda 31 n’uwegukanye intsinzi.

Muri rusange, abakinnyi 47 nibo bahagurutse mu cyiciro cy’abakobwa, babiri ntibasoza naho abandi batatu batitabiriye, bityo umubare w’abari biteguye kuba 50 ugabanukaho batanu.

Aba Banyarwandakazi bombi bazongera kugaragara mu muhanda ku wa Kane, ubwo hazakinwa isiganwa rya Road Race.

Isiganwa ry’uyu munsi rizakomeza hakinwa ITT y’abahungu batarengeje imyaka 23, ku ntera ya kilometero 31,2.

Zoe Bäckstedt ni we mukinnyi wa mbere ku Isi kugeza ubu mu gusiganwa n’ibihe mu bakobwa batarengeje imyaka 23

Zoe Bäckstedt yegukanye Shampiyona y’Isi mu bakobwa batarangeje imyaka 23 muri ITT

Ubwo Zoe Bäckstedt yasesekaraga kuri Kigali Convection Centre

Viktoria Chladoñova wo muri Slovakia yabaye Uwa kabiri

Zoe Bäckstedt yishimira Umudali wa Zahabu yegukanye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger