Zelensky yagaragaje ubushake bwo kuganira na Putin
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yiteguye guhura na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu biganiro bigamije kurangiza intambara imaze igihe hagati y’ibihugu byombi. Yavuze ko ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu ari byo bishobora gutanga umuti urambye ku kibazo gihangayikishije ibihugu byombi n’isi yose.
Nubwo Ukraine ishyigikiye ibiganiro bya politiki bihuriweho n’abakuru b’ibihugu, u Burusiya bwo buvuga ko bidakenewe ko Putin na Zelensky bahura mu gihe intumwa zabo zisanzwe zikorana mu biganiro bigamije guhagarika intambara. Gusa izi ntumwa ntiziragera ku bwumvikane ku ngingo nyamukuru zo kurangiza imirwano.
Mu kwezi kwa Gicurasi 2025, Perezida Putin yatangaje ko igihugu cye cyemeye ibiganiro bigamije kurangiza intambara imaze imyaka itatu, ndetse yifuza ko byabera i Istanbul muri Turikiya ku wa 15 Gicurasi. Yagize ati, “Ibiganiro bigomba gutangirana n’uko impande zombi nta cyaha cyangwa inshingano zisabwa mbere.” Icyo gihe Zelensky yasubije ko yifuza ko ibyo biganiro byaba hagati y’abakuru b’ibihugu ku giti cyabo, aho guhuza intumwa gusa.
Nyuma y’ibyo, hari ibiganiro byabaye hagati y’intumwa za Ukraine n’iz’u Burusiya, bagirana amasezerano ku bintu bike birimo guhererekanya imfungwa. Ariko ku bijyanye no guhagarika burundu intambara, ntihigeze habaho umwanzuro uhamye.
Ku wa 19 Nyakanga 2025, Zelensky yongeye gusaba ko ibiganiro bihuza we na Putin byitabwaho cyane, avuga ko ari bwo buryo bukomeye bwo kugera ku mahoro arambye ku mpande zombi. Yagize ati: “Ukraine iriteguye, kandi ibiganiro by’abakuru b’ibihugu biracyari ingenzi.”