Zari yishongoye ku bakobwa bakiri bato abaratira ubwiza n’ikimero bye
Umunyamideli Zari Hassan yongeye kwishongora ku bakobwa bose bamugereranya ,atangaza ko abarusha uburanga ndetse ko nta n’umwe wasa nawe, ubwo yasubizaga ibihuha byavugaga ko amaze kuzana kuba mubi kubera gusaza.
Zarinah Hassan, uzwi cyane ku izina rya Zari The Boss Lady, umucuruzi ukomoka muri Uganda akaba atuye muri Afurika y’Epfo, yanenze yivuye inyuma abantu bamunenga kubera imyaka ye, ababwira ko nta filter [udukoresho two guhanagura amafoto hagamije ko isura y’umuntu isa neza….] ishobora kwigana uko asa mu by’ukuri.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa Mbere tariki ya 1 Nzeri 2025, Zari yagize ati: “Yego ndakuze, nujuje imyaka 45 uyu mwaka. Ariko nubwo naba nkoresha filter, nta mukobwa n’umwe w’imyaka 20 ushobora gusa nanjye. Twese turakura, ntabwo dusubira inyuma. Nkunda ukuntu mungereranya n’ab’inkumi. Njye ni njye mugore uvugwa.”
Aya magambo akomeye Zari yayavuze mu gihe yari asubije abamugaya bemeza ko amaze gukura , aho avuga ko gukura ari ibisanzwe kandi ko ntacyo bimubangamiyeho.
Uretse kwitsa ku bamunenga, Zari yanifashishije ubu butumwa mu gufata umwanya wo gushimira abakunzi be n’abamushyigikiye, ati: “Ku bakunzi banjye, ndabashimira. Kubw’urukundo rwanyu muhora munyereka kandi nange ndabakunda.”
Kurundi ruhande ariko byemezwa ko inyuma y’iyi mvugo yuje kwihagararaho no kwigirira icyizere, harimo n’agahinda katari gake Zari n’umugabo we Shakib Cham Lutaaya banyuzemo mu minsi yatambutse.
Mu kiganiro yakoranye n’itangazamakuru ubwo yari muri Uganda ku tariki 19 Kanama 2025, Shakib yemeje ko muri Gicurasi Zari yagize ikibazo cyo kuvamo kw’inda yari atwite, ibintu yavuze ko byamubabaje cyane.
Aho icyo gihe yagize ati: “Ni byo koko yagize ikibazo cyo kuvamo kw’inda. Si njye wabivuze bwa mbere, ahubwo ni we wabibwiye abantu. Ni ibintu bikomeye kuri njye, niyo mpamvu ntigeze mbitangaza.”
Uyu uherutse kugaragara akina umukino w’iteramakofe yanakomeje avuga ko hari ibice by’ubuzima bwe asanga bikwiye kuguma mu ibanga, agasaba ko ibindi bisobanuro bijyanye n’ubwo burwayi bwibasiye umugore byashyirwa mu maboko ya Zari akaba ariwe uzabitangaza.
Zari, ufite abana batanu yabyaye mbere y’uko arushingana na Shakib, akunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ryo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba kubera ubwamamare ahanini byemezwa ko yabonye ubwo yari agicudikanye na Diamond Platinumz banabyaranye .
Urukundo rwe na Shakib rukunze kugibwaho impaka, rimwe na rimwe rushimirwa, ubundi rukanengwa,bijyanye n’ikinyuranyo k‘imyaka irenga 15 kiri hagati yabo.