Vestine Ishimwe n’umukunzi we Idrissa Jean Luc basezeranye imbere y’Imana mu birori by’agatangaza i Kigali
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine Ishimwe, usanzwe aririmbana n’umuvandimwe we Kamikazi Dorcas, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, mu birori byabereye i Kigali.
Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025, ubera mu Intare Conference Arena i Rusororo, witabirwa n’imiryango yombi, inshuti za hafi, ibyamamare mu myidagaduro n’abandi bantu batandukanye.
Ni ibirori byaranzwe n’ibyishimo byinshi n’impano zahawe abantu bagize uruhare mu rugendo rw’aba bombi, cyane cyane mu muziki wa Gospel. Itorero Inyamibwa ryasusurukije abari aho binyuze mu mbyino za Kinyarwanda zigaragaza umuco n’ubusabane.
Vestine yahaye impano Murindahabi Irénée, umujyanama we w’igihe kirekire, amwambika ingofero n’inkoni nk’ikimenyetso cy’ishimwe ku bw’uruhare yagize mu iterambere ry’ubuhanzi bwe n’urwa murumuna we. Yanageneye impano bamwe mu bafatanyabikorwa barimo Chriss Eazy wabakoreye amashusho y’indirimbo, Niyo Bosco wabandikiye indirimbo nyinshi, ndetse na Producer Santana Sauce watunganyije amajwi y’indirimbo zabo.
Idrissa na we yagaragaje icyubahiro n’ishimwe ku babyeyi ba Vestine, abageneyemo impano nk’ikimenyetso cy’ishimwe ku burere n’urukundo bamuhiyeho.
Aba bombi barushinze nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko tariki 15 Mutarama 2025 mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo. Tariki 22 Kamena 2025, Vestine yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi, bizwi nka Bridal Shower.
Ibirori byo gusezerana imbere y’Imana byasize amateka nk’umunsi udasanzwe mu buzima bwabo, byuzuye isengesho, urukundo n’umunezero usesuye.