AmakuruImikino

Uwari umuyobozi wa MUHAZI United yeguye-Inkuru irambuye

Uwari Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin, yeguye kuri izo nshingano nyuma y’ibibazo by’ubukungu bivugwa muri iyi kipe iheruka kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri ndetse no gutereranwa n’ubuyobozi.

Ni amakuru yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi babuze icyerekezo cy’iyi kipe igiye kumara icyumweru yarabuze ikibuga ikoreraho imyitozo, kuko yahagaritswe ku cyo yakoreragaho.

Nkaka Longin yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko koko yamaze gusezera mu nshingano zo kuyobora Muhazi United.

Ati “Nasezeye, ibaruwa imaze ibyumweru bibiri ahubwo. Nari naratanze ibi byumweru kugira ngo bashake undi wansimbura, byarangiye uyu munsi.’’

Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu byatumye asezera harimo gutereranwa mu nshingano zo kuyobora iyi kipe iheruka kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Uyu muyobozi bivugwa ko amaze ukwezi n’igice atunze ikipe wenyine nyuma yo gusubukura imyitozo bitegura Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Amafaranga yo kugura abakinnyi ndetse no kubatunga ngo yayishakagamo wenyine, ibyatumye akoresha arenga miliyoni 30 Frw mu kwezi n’igice.

Mu bindi bivugwa ko byatumye asezera harimo kuba ubuyobozi bw’uturere twa Rwamagana na Kayonza butari bwongera gusinyana amasezerano y’imikoranire na Muhazi United, ku buryo ubuyobozi bukomeza gutera inkunga iyi kipe.

Bivugwa ko kandi bamwe mu bo bakoranaga muri komite bamaze kwiheza ku buryo ikipe ya Muhazi United yari imaze iminsi ari we wenyine iri ku mutwe.

Ikipe ya Muhazi United umwaka ushize ubwo yari iri mu Cyiciro cya Mbere, yavugaga ko izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 400 Frw. Buri Karere kari gutanga miliyoni 200 Frw.

Shampiyona yagiye kurangira abakinnyi bataka kwishyurwa nabi, aho kugeza n’ubu bakibafitiye ibirarane by’amezi arenga atatu.

Muhazi United imaze iminsi idakora imyitozo nyuma y’aho ikibuga yakoreshaga bayicyambuye. Ibi byanatumye FERWAFA ibaca amande y’ibihumbi 100 Frw byo kutagaragaza ikibuga bazakoreraho imyitozo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger