AmakuruPolitiki

Uwari Meya wa Nyanza yatangiye kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo urubanza Ntazinda Erasme wari Meya w’Akarere ka Nyanza akurikiranywemo ibyaha by’ubushoreke no guta urugo aregwamo n’Ubushinjacyaha.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ryo kuri uyu w 6 Gicurasi 2025, urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika iburanisha biturutse ku busabe bw’Umunyamategeko wunganira Ntazinda wahise atanga inzitizi.

Rwatangiye umucamanza abaza Meya Ntazinda Erasme niba yiteguye kuburana hatabayeho kumumenyesha ibyo akurikiranyweho, Umunyamategeko we Me Nyangezi ahita abwira urukiko ko bafite inzitizi ndemyagihugu bityo ko bifuza ko urukiko rwabanza rukayisuzuma mbere y’uko urubanza rukomeza.

Me Nyangezi yagaragaje ko ishingiye ku ngingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018. Iyo ngingo igaruka ku cyaha cy’ubushoreke no guta urugo, igaragaza ko gukurikirana icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo bidashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe.

Yerakana kandi ko uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.

Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Icyo gihe umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga akanasobanura impamvu.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo na bwo bwasobanuye ko ntacyo bwarenza ku biteganywa n’iyo ngingo busaba urukiko kubanza gusuzuma iyo nzitizi.

Urukiko rwemeje ko rugiye kubanza gusuzuma inzitizi yatanzwe rukazatangaza icyemezo cyarwo ku wa 9 Gicurasi 2025.

Itegeko riteganya ko umuntu ubana nk’umugabo n’umugore n’uwo batashyingiranywe umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ku cyaha cyo guta urugo, riteganya ko umwe mu bashyingiranywe uta urugo rwe nta mpamvu zikomeye akihunza ibyo ategetswe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu.

Meya Ntazinda Erasme yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa gukomeza kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.

Mu nteko rusange y’inama nyanama idasanzwe yateranye kuri uyu wa 15 Mata 2025, niho hafatiwe umwanzuro wo guhagarika Meya Ntazinda kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye ndetse muri icyo cyumweru, RIB imuta muri yombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger