Uwahoze ari Perezida wa DRC yakatiwe urwo gupfa
Urukiko rukuru rwa gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa 30 Nzeri 2025, rwakatiye Joseph Kabila Kabange igihano cy’urupfu.
Perezida w’uru rukiko, Lt Gen Joseph Mutombo Katalayi, yasobanuye ko Kabila yahamijwe icyaha cyo kugambanira igihugu, iby’intambara, ibyibasiye inyokomuntu no kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko.
Urubanza rwa Kabila rwatangiye muri Nyakanga 2025 nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko imwambuye ububasha yari afite nka Senateri, hashingiwe ku busabe bwatanzwe n’Ubushinjacyaha ku rwego rw’igisirikare.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Kabila yakoze ibi byaha nk’umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ariko we yabiteye utwatsi mu itangazo yasohoye tariki ya 12 Nzeri, asobanura ko ataba muri iri huriro.
Lt Gen Mutombo yasobanuye ko urukiko rwasanze ari mu buyobozi bwa AFC/M23, kandi ngo ibyo bishimangirwa n’inama yagiranye n’abayobozi bo muri iri huriro mu mujyi wa Goma na Bukavu, ahamya ko zari zigamije gutegura intambara.
Abanyamategeko barengera inyungu za Leta ya RDC bari basabye urukiko kwemeza ko Kabila atari Umunye-Congo, rukanabishingiraho rumuhamya icyaha cyo kuba intasi y’amahanga, ariko Lt Gen Mutombo we yagaragaje ko ibyo kwemeza ubwenegihugu bw’umuntu bitari mu bubasha bwarwo.
Kabila yabaye Perezida wa RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019 ubwo yashyirikizaga ububasha Félix Tshisekedi hashingiwe ku masezerano bagiranye ajyanye no gusaranganya imyanya y’ubuyobozi hagati y’imiryango ya politiki yabo.
Umubano wabo wazambye mu 2020 ubwo Tshisekedi yasesaga amasezerano y’ubufatanye na Kabila, akishyiriraho ihuriro ry’abamushyigikiye rya ‘Union Sacrée’.
Mu mpera za 2023, Kabila yarahunze mu gihe hari impungenge ko ashobora gukurikiranwa n’ubutabera, ajya muri Afurika y’Epfo. Kuva mu ntangiriro za 2025, yagaragaye mu bihugu byinshi byo mu karere ka Afurika y’amajyepfo ubwo yasubukuraga ibikorwa bya politiki.