Uvira: Wazalendo yanze gushyingura Col.Wa FARDC n’umugore we
Abagize ihuriro rya Wazalendo rigizwe n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahagaritse umuhango wo gushyingura Colonel Gisore Patrick n’umugore we.
Col Gisore yayoboraga batayo y’ingabo za RDC yakoreraga muri teritwari ya Punia mu ntara ya Maniema. We, umugore we n’abandi bane bapfiriye mu mpanuka y’indege ya Antonov An-2 tariki ya 16 Kanama 2025, ubwo bajyaga mu mujyi wa Kisangani.
Umuhango wo gusezera kuri Col Gisore n’umugore we watangiriye mu rusengero rw’itorero 37ème CADC mu gace ka Kimanga muri teritwari ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa 25 Kanama, mbere yo kubashyingura.
Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC yatangaje ko byageze mu masaa sita y’amanywa, abarwanyi bo muri Wazalendo bagose uru rusengero, batunga imbunda abari baruteraniyemo bose.
Yagize ati “Iminwa y’imbunda za Wazalendo igenzura uyu mujyi yatunzwe abantu bose barimo, imiryango n’amadirishya byose byafunzwe. Nta kwinjira, nta gusohoka. FARDC n’ingabo z’u Burundi zifatanya na bo kugenzura uyu mujyi ntizirahagera.”
Nyarugabo wabaye umudepite na Minisitiri w’Ubukungu muri RDC, yasobanuye ko hari abandi Banyamulenge bagera kuri 60 bari muri bisi, bajya mu kiriyo cya Col Gisore n’umugore we mu gace ka Mulonge, na bo bahagaritswe na Wazalendo.
Ati “Ubuzima bwabo buri mu kaga. Ikintu cyose cyaba. Gushyingura byasubitswe kugeza igihe hatangirwa irindi menyesha. Mwibuke ko uyu Colonel yapfiriye mu butumwa bw’akazi. Nubwo yapfuye, akorerwa ivangura, kimwe n’umuryango we n’ubwoko bwe bwose.”
Bivugwa ko ubwo Col Gisore yajyaga muri Kisangani, yari yahamagajwe n’umuyobozi w’intara ya gisirikare ya 3, Lt Gen Masunzu Pacifique. Indege yari imutwaye yagaragaye yaguye mu ishyamba nyuma y’umwanya muto ihagurutse.