AmakuruPolitiki

USA yemeranyije na Hongrie gukomeza kugura ibikomoka kuri peteroli n’iyituruka kuri gaz y’u Burusiya

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemereye Hongrie gukomeza kugura ibikomoka kuri peteroli na gaz bituruka mu Burusiya mu gihe cy’umwaka umwe, mu masezerano mashya agamije kurinda ubukungu bw’iki gihugu.

Ibyo byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru muri White House, watangaje ko ubwo bwumvikane bwagezweho nyuma y’inama yabaye ku wa 7 Ugushyingo 2025, yahuje abayobozi b’impande zombi.

Ibi bibaye mu gihe Perezida Donald Trump aherutse gushyira ibihano ku bigo bikomeye byo mu Burusiya bikora ubucuruzi bwa peteroli, birimo Lukoil na Rosneft, kubera intambara yo muri Ukraine. Ibyo bihano byanagize ingaruka ku bihugu byakoraga ubucuruzi n’ibi bigo.

Nubwo bimeze bityo, Hongrie yakomeje gukoresha ibikomoka kuri peteroli bituruka mu Burusiya kuva intambara yatangira, ishingiye ku kuba bifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’iki gihugu.

Mu biganiro yahuje na Trump, Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orbán, yasabye ko igihugu cye cyakomeza kubona ayo mavuta n’iyo gaz, agaragaza ko kubihagarika byateza ihungabana ry’ubukungu. Trump yemeye icyo cyifuzo, ashingiye ku kuba Hongrie idafite aho ihurira n’inyanja, bityo ikagorwa no kubona indi nzira yo gutumizamo peteroli.

Mu yandi masezerano yagezweho, Hongrie yemeye kugura na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibikomoka kuri gaz bifite agaciro ka miliyoni 600 z’amadolari.

Imibare y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) igaragaza ko 74% bya gaz ikoreshwa muri Hongrie bituruka mu Burusiya, mu gihe 86% bya peteroli nabyo bikomoka muri iki gihugu.

IMF inaburira ko mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafata icyemezo cyo guhagarika gukoresha ibikomoka kuri peteroli y’u Burusiya, Hongrie yahangana n’ingaruka zikomeye, zirimo kugabanuka kwa GDP ku kigero cya 4%.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger