AmakuruPolitiki

USA: Perezida Trump n’abandi bayobozi bakomeye barigucira ntagwe

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwafashe icyemezo cyo kohereza ingabo zidasanzwe mu mujyi wa Los Angeles mu rwego rwo guhosha imyigaragambyo ikomeje gukaza umurego, irwanya politiki nshya yo gusubiza mu bihugu byabo abimukira badafite ibyangombwa.

Iyi myigaragambyo yatangiriye muri Los Angeles igaragaramo abaturage batishimiye icyemezo cya Perezida Trump cy’uko abimukira batagira ibyangombwa byemewe bagomba guhita birukanwa bakasubizwa aho bakomoka. Trump yanaboneyeho gushinja uwamusimbuye, Joe Biden, ko ngo yemereye amamiliyoni y’abantu kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko ubwo yari akiri ku butegetsi.

Bitewe n’uko imyigaragambyo yakomeje gufata intera, ibiro bya Perezida (White House) byatangaje ko hagiye koherezwa abasirikare barenga 700 baturuka mu mutwe wihariye w’ingabo za Amerika, bagamije guhosha imvururu no kugarura ituze. Byanagaragajwe ko igihe ibintu byakomeza kuba bibi, uwo mubare w’ingabo ushobora kwikuba inshuro zirenze eshatu.

Nubwo ubuyobozi bwa Trump bwafashe uwo mwanzuro nk’igisubizo gikwiriye, bamwe mu bayobozi bo ku rwego rw’intara ntibabyishimiye. Guverineri wa Leta ya California, Bwana Gavin Newsom, yatangaje ko ibi bigaragaza ubutegetsi bukandamiza kandi budaha agaciro amahame ya demokarasi. Ati: “Iki gikorwa gikomeza kugaragaza uburyo ubuyobozi buriho bwirengagiza amahame y’ubwisanzure n’imiyoborere iboneye.”

Abasesenguzi ba politiki y’imbere muri Amerika bemeza ko iyi myitwarire ya Perezida Trump idakwiye, kuko ibikorwa bya gisirikare bitagombye kwifashishwa mu bibazo bya gisivile. Ibi ngo bishobora kugira ingaruka ku isura ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’igihugu kigendera ku mategeko.

Mu mateka ya vuba, bwa nyuma ingabo z’Amerika zifashishijwe mu bikorwa by’imbere mu gihugu ni mu bihe by’akaga nk’ibitero by’iterabwoba byo muri 2001 ndetse n’ibiza bya Hurricane Katrina mu 2005.

Kuva iyi gahunda nshya ya guverinoma yo kwirukana abimukira yatangira, abantu bane bakomoka muri Mexico bamaze gusubizwa iwabo, nk’uko byatangajwe n’ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger