AmakuruPolitiki

Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje impungenge ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside igikomeje kugaragara hirya no hino

Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko ikintu kigihangayikishije ari ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo kandi ari yo yagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Ni ibyatangajwe ku wa 10 Mata ubwo uru rwego rwibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aho beretswe amateka mabi yahereye ku ngengabitekerezo ya Jenoside kuva mu 1959 kugeza habayeho Jenoside.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeilene, yagaragaje ko u Rwanda ntaho rwahungira amateka mabi rwanyuzemo ariko agomba kuba amasomo gusa biteye inkeke kuba hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside hirya no hino.

Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiriye ku ngengabitekerezo n’uyu munsi ubona bikiri ikibazo gikomeye cyane kuko iyo urebye mu Rwanda no mu karere dutuyemo, ndetse no hakurya mu mahanga ubona abantu ku mbuga nkoranyambaga ibyo bandika.”

Yagaragaje ko iyo ngengabitekerezo yabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bityo ko ayo mateka adakwiye kwirengagizwa akigishwa ndetse agasobanurirwa bose haba abato n’abandi bigira nk’abatayazi bagamije gupfobya.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yatangiriye ku ngengabitekerezo yahawe umwanya imyaka myinshi, abantu babuzwa amahwemo mu gihugu cyabo ndetse barahohoterwa.

Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiriye ku ngengabitekerezo kuko yabaye inyigisho ya buri munsi yigishwa mu mashuri abantu bakarengana bakabuzwa uburenganzira mu gihugu cyabo bakicwa.”

Agaragaza ko Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zo kurwanya akarengane umuntu yakorerwa ako ari ko kose by’umwihariko ko uburenganzira bw’umuntu ku guhugu cye ari ntavogerwa.

Prof. Bukanani Ismael, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yashimangiye ko Abanyarwanda babibwemo urwango kuva kera ari na rwo rwakuze rubyara Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Yagaragaje ko urwo rwango n‘ingengabitekerezo ya Jenoside byazanwe n’Abakoloni b’Ababiligi aho bigishije Abanyarwanda ko ubwoko bafataga nk’ibyiciro by’imibereho harimo ububi bubangamiye ikiremwamuntu.

Avuga ko Ababiligi batangiye kwerekana uburyo Abatutsi ari abagome bayoboye Igihugu imyaka irenga 400, bavunisha Abahutu kuko babahekaga mu ngobyi, bakaba ari na bo bazanye ‘Ikiboko’,( Inkoni zakubitwaga uwahabwaga akazi n’Umukoloni ntakarangize).

Yagaragaje ko urwo rwango rwatangiye kwigishwa mu mashuri aho ndetse ku ngoma ya Perezida Kayibanda Gregoire hajyaho amategeko icumi y’Abahutu abangamira akanabuza uburenganzira abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Yagize ati: “Mu ishuri batangaga urugero bagahagarika Abatutsi imbere, mwalimu akavuga ngo muri aba Batutsi batanu nishemo batatu hasigara bangahe?”

Yakomeje agira ati: “Perezida Kayibanda yashyizeho itegeko rivuga ko Umututsi uzava mu gihugu ahunze nta butaka azaba agifite mu gihugu, mu gihe yaba ahavuye ahunze agomba guhita abwamburwa.”

Mu yandi mategeko harimo ayamburaga Umututsi ubumuntu nkaho yagereranywaga n’igisebe cy’umufunzo.

Prof. Bukanani akomeza avuga ko urwo rwango rwakomeje guhemberwa ruba gaheza ku ngoma ya Perezida Habyarimana Jouvenal Abatutsi bahezwa mu mashuri, baricwa n’bandi bakirukanwa mu kazi.

Agaragaza ko uko imyaka yagendaga isimburana ari ko Abahutu barushagaho gukaza umurego kugeza aho batangiye kwica ku mugaragaro 1994.

Avuga ko amateka y’u Rwanda ashariririye ariko nyuma y’aho Ingabo zahoze ari RPA-Inkotanyi zifatiye igihugu umutekano wagarutse ndetse umubano mu Banyarwanda ukaruka.

Bashima intambwe u Rwanda rumaze gutera rwiyubaka kuko ubu umucyo wasimbuye umwijima ariko bagasaba ko uwo mucyo ukwiriye gusigasirwa harindwa icyasubiza Igihugu mu icuraburindi cyane ko mu Karere na bamwe mu Banyarwanda biganjemo abasize bakoze Jenoside bagifite iyo ngengabitekerezo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger