AmakuruPolitiki

Urugereko ruri i Nyanza rwatangaje ko ruzafasha Micomyiza Jean Paul gushaka ibimenyetso byo kwiregura

Urugereko rwihariye ruri i Nyanza rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwatangaje ko ruzafasha Jean Paul Micomyiza, woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Suwede, kubona ibimenyetso yifuza byafasha mu kwiregura ku byaha aregwa.

Micomyiza ushinjwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye urukiko kumufasha kubona inyandiko zigaragaza ko mu 1993 yagiye gukinira ikipe y’abarwanyi ba FPR-Inkotanyi ku Mulindi, agasobanura ko ibyo bishobora kugaragaza ko atari umuntu wanga Abatutsi nk’uko bivugwa mu bimurega.

Mu iburanisha riherutse, Micomyiza yavuze ko yandikiye FPR-Inkotanyi abamenyesha ko yigeze gukinana na bo, ariko ko atigeze asubizwa. Yifuzaga ko urukiko rwamufasha kubona igisubizo cy’iyo baruwa cyangwa ibimenyetso bifatika bigaragaza iyo mikoranire n’iyo kipe.

Me Vincent Rwigema na Me Salomon Karuranga bunganira Micomyiza bagaragaje ko umukiliya wabo aregwa kuba umwe mu bantu bashinjwa urwango n’ivangura ryabaye intandaro ya Jenoside, nyamara we yaragize umuco wo gusabana, ndetse akanajya mu mikino n’abarwanyi ba FPR. Bavuze ko iyo mikoranire ari ikimenyetso cy’uko atari afite imigambi mibi.

Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko ibyo bisobanuro nta shingiro bifite, busobanura ko FPR-Inkotanyi itarigizwe n’Abatutsi gusa, bityo kwifashisha gukina na bo nk’ubwirinzi ngo ntibigaragaza ko nta ruhare yagize muri Jenoside.

Micomyiza yanagaragaje ko yifuza guhabwa kopi y’impapuro zamukuye muri Suwede, kugira ngo amenye niba atongeweho ibyaha bidasanzwe atarezwe mbere yoherezwa. Yanasabye inyandiko za Gacaca z’abamushinja, avuga ko hari abo akeka ko bashaka kwikuraho ibyaha bakabimurega.

Urukiko rwemeje ko Micomyiza azafashwa kubona ibimenyetso yerekenye na FPR-Inkotanyi n’impapuro z’ubwoherezwa bwe, ariko ntazahabwa inyandiko za Gacaca kuko atigeze agaragaza izo akeneye by’umwihariko.

Micomyiza Jean Paul, uzwi nka Mico, w’imyaka igera kuri 52, yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside. Yamenyekanye cyane mu mikino y’intoki nka Volleyball na Basketball. Ubu afungiye mu igororero rya Nyanza rizwi nka Mpanga.

Urubanza rwe ruzasubukurwa tariki ya 10 Nzeri 2025, igihe azaba agikomeza kwiregura ku byaha bya Jenoside bivugwa ko byabereye mu cyahoze ari Komini Cyarwa-Sumo, ubu hakaba ari mu Karere ka Huye.


Micomyiza uzwi nka Mico ari kumwe n’abamwunganira mu rubanza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger