AmakuruPolitiki

Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 mu bibasiwe n’icuruzwa ry’abantu

Mu Kagali ka Burushya mu murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ahakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu no gushakira indamu mu bandi, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwavuze ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 aribo bibasiwe cyane n’iki cyaha cy’icuruzwa ry’abantu kandi umubare munini akaba ari igitsina gore.

RIB yasobanuye ko aba batekamutwe bashingiye ku mibereho yawe n’akazi ukora bikomotse mu makuru Uba wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa, baza babizeza ibitangaza byo kubaho neza no kubaha akazi keza Kandi gahemba umushahara urenze uwo nabonaga, maze bigatuma bashiduka bakisanga bari ahantu badashobora kwikura bo ubwabo.

Umugenzacyaha Ushinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu muri RIB KAYITESI Justine watanze ikiganiro kigamije gusobanura amayeri akoresha muri iki cyaha yagarutse ku mateka yicuruzwa ry’abantu ko ryabayeho na mbere y’ivuka rya Yesu mu kishwe Commerce Triangulaire, aho batwaraga abantu babakuye muri Afurika bakabagurana amasaro n’imikufi ibi akaba ari ibikorwa byo gutesha umuntu agaciro byatangiye na mbere hose.

Yagize ati:”Na nubu ibyo Bintu biteze Aho bahinduye isura abantu benshi babatwara babizeza akazi keza, ko ugiye kubaho neza no guhabwa ibyamirenge wagerayo ukaba imbohe ugakora ibyo bakubwiye gukora, ugakora amasaha y’ikirenga utabyubahiriza ugahabwa ibihano”

“Ikindi muri iricuruzwa hari abacuruza abana bakabagira abasabirizi Aho umuntu afata abana akabashyira ku muhanda bakirirwa basabiriza, ibyo nabyo ni ugushakira indamu ku wundi, Kandi si n’umuco mwiza kuko bituma abana bakurana ingeso yo gusabiriza ibi nabyo bikaba biri mu bigize icyaha ku buryo abakoresha abana mu gusabiriza na bo bagomba kubihagarika.

Umuyobozi w’ishani ry’imiyoborere myiza wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu Habimana Martin yaburiye abaturage ba Nyamyumba kwima amatwi ababashuka babizeza akazi byumwihariko ako kujya gucukura amabuye y’agaciro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rimwe bagerayo bakisanga mu mitwe yitwara gisirikari harimo n’irwanya leta y’u Rwanda nka FDLR.

Yagize ati:”Ababashuka ngo bagiye kubarangira akazi muri DRC ko gucukura amabuye y’agaciro ayo dufite hano twayamaze? Mu mirenge ya Nyamyumba na Nyundo ntihari amabuye menshi ndetse n’andi tutaracukura? Aho hose si akazi mugomba gukora ndetse uretse n’ibyo hano mu Rwanda dufite n’andi Mahirwe menshi atuzengurutse twabyaza umusaruro tutagiye kugwa mu bishuko biduheza ishyanga.

Nyuma yo gutega amatwi no gukurikira, ubuhamya bw’umwe mu rubyiruko wakuwe mu Rwanda bamurangiye akazi ko gukora muri Call Center mu gihugu cya Thailand ariko akaza kwisanga yacurujwe mu gihugu cya Myanmar yaragurishijwe, bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko bavuze ko basobanukiwe amayeri yose abo batekamutwe bakoresha kugirango bashuke babashuke none bakaba batahanye ingamba zituma ntawagira aho amenera abashuka.

Zimwe mu ngaruka ziterwa n’iki cyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi harimo iz’umuntu ku giti cye kuko hari n’abakurwamo zimwe mu ngingo z’imibiri yabo hari kandi n’igihombo ku muryango no ku gihugu kuko ari imbaraga ziba zitakaye , abaturage bakaba bagiriwe inama yo kwirinda ibishuko aho byaturuka hose, ndetse bagira n’amakuru aganisha ku icurizwa ry’abantu bakaba batangira amakuru ku gihe ku nomero za RIB 116 na 3512

Yanditswe na KABENGA Rafiki

Twitter
WhatsApp
FbMessenger