Urubyiruko rurasabwa kurangwa n’ubutwari n’ubumuntu: Isomo ryavuye ku basirikare ba Loni bagumye mu Rwanda mu 1994
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yavuze ko abasirikare b’Abanyafurika bagumye mu Rwanda mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikimenyetso cy’uko uguhagarara ku kuri no ku bumuntu bishobora guhesha agaciro nyakuri, n’ubwo Isi yose yaba ikwitandukanije.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, mu kiganiro aba basirikare bagiranye n’urubyiruko hamwe n’ingabo z’u Rwanda, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Gutoza urubyiruko ubutwari n’ubumuntu biganisha ku hazaza heza.”
Abo basirikare ni bamwe mu banze kuva mu Rwanda mu gihe ibihugu byinshi byari byahisemo gukura abasirikare babyo muri MINUAR. Tariki ya 7 Mata 1994, u Bubiligi bwatangije gahunda yo gukura abasirikare babwo, ndetse bushishikariza Akanama k’Umutekano ka Loni gusesa burundu ubutumwa bw’amahoro. Tariki ya 21 Mata, Loni yafashe icyemezo cyo kugabanya ingabo zari mu Rwanda, hasigara abasirikare bake cyane badashobora kurinda abaturage.
N’ubwo bimeze bityo, abasirikare bamwe bo muri Ghana n’ibindi bihugu bya Afurika bahisemo kuguma i Kigali, ndetse bafasha kurokora Abatutsi benshi. Amateka yerekana ko abasirikare ba Ghana barokoye abarenga ibihumbi 30 mu gihe Jenoside yari igeze ku rwego rwo hejuru.
Brig. Gen. Rwivanga yavuze ko isomo rikomeye urubyiruko rukeneye ari ukwibaza icyo rwakora mu gihe cy’akaga, nk’uko abo basirikare babigenje. Ati: “Ukibaza uti, ese iyo mba ndi mu mwanya wabo nari gukora iki? Ariko cyane cyane, ni iki nakora uyu munsi kugira ngo mpagarare ku kuri no ku bumuntu?”
Yanasubiye ku rugero rw’ubutwari rwa Capt. Mbaye Diagne wo muri Sénégal, wari mu ngabo za Loni zabaga i Kigali. Uyu musirikare yakoresheje ubwenge n’ubutwari mu kurokora Abatutsi bari mu kaga, nubwo byaje kumuviramo gupfira ku butaka bw’u Rwanda ku wa 31 Gicurasi 1994, igihe imodoka ye yaraswagaho igisasu agahita yitaba Imana.
Maj. Gen. (Rtd) Clayton Boanubah Yaache wo muri Ghana, umwe mu bari mu butumwa icyo gihe, yavuze ko Jenoside yamweretse ko inshingano ya mbere y’umusirikare atari ukubahiriza amabwiriza gusa, ahubwo ari uguharanira ubuzima bw’abantu. Yibutse n’inshuti ye Capt. Mbaye bapfanye urugamba rwo kurengera ubuzima bw’inzirakarengane.
Mu rwego rwo gushimira ubutwari bw’abo basirikare, mu mwaka wa 2022 Perezida Paul Kagame yambitse impeta z’ishimwe abasirikare bo muri Ghana barimo Rtd. Maj. Gen. Henry Kwami Anyidoho na Rtd. Maj. Gen. Joseph Adinkra, babaye indashyikirwa mu butumwa bwa Loni bwari mu Rwanda mu 1994.