AmakuruPolitiki

UN Women Rwanda yatangije igenamigambi rya miliyari 9 Frw ryo kwagura amahirwe y’abagore

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore, UN Women Rwanda, ryatangije igenamigambi rishya rya 2026–2029 rizatwara agera kuri miliyoni 6,3 z’Amadolari ya Amerika, ahwanye n’arenga miliyari 9,17 z’Amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa bigamije guteza imbere abagore, by’umwihariko abo mu byaro, no kuziba icyuho kikigaragara mu nzego zitandukanye z’iterambere.

Iri genamigambi ryatangijwe ku mugaragaro ku wa 5 Gashyantare 2026, aho UN Women yagaragaje ko mu ngengo y’imari iteganyijwe hamaze kuboneka miliyoni 3,5$, zingana na 55% by’amafaranga yose ateganyijwe muri iri genamigambi.

Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Jennet Kem, yavuze ko mu rwego rwo kuziba icyuho cy’amafaranga asigaye bazakorana n’ibigo by’imari bitandukanye, harimo amabanki n’inzego za Leta.

Ati: “Turi gukorana n’ibigo by’imari bitandukanye, twagiranye amasezerano na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), twagiranye amasezerano na Equity Bank, mwabonye I&M Bank hano ndetse n’inzego za Leta. Kuba Leta iri hano byonyine bivuze ko dufite amaboko izadufasha kureba mu bushobozi ifite uko twakorana kugira ngo dukomeze guteza imbere umugore.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yashimangiye ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukorana bya hafi na UN Women Rwanda, cyane ko basanzwe ari abafatanyabikorwa mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’umugore n’umuryango muri rusange.

Ati: “Muri ibi bihe Isi imeze nk’aho idafite amafaranga ahagije, hari uburyo twafatanya tugakorana, kandi ubu ni ibikorwa by’Abanyarwanda. Tugomba kubifatanya tukagira ibyo dukora, abandi bakaza batwunganira.”

UN Women ni ishami rya Loni ryita ku bagore rikora ibikorwa bitandukanye bigamije kubateza imbere, birimo kubahugura mu bijyanye n’imiyoborere, kwiteza imbere mu bukungu, no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu igenamigambi rya 2020–2025, UN Women Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye mu nzego zitandukanye, aho abarenga ibihumbi 85 bahuguwe ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Muri icyo gihe kandi, abarenga ibihumbi 35 bakorewe ihohoterwa barafashijwe, barimo abagore 26.570 n’abagabo 8.876.

Muri iyo myaka itanu ishize, UN Women yafashije kandi abagore 9.000 kubona inguzanyo, abarenga ibihumbi 24 bahugurwa mu bijyanye n’ubukungu, naho abagore 3.000 batangiza ibigo bito n’ibiciriritse byabo.

Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu guteza imbere abagore, ashimangira ko igisigaye ari ukureba uko iterambere ry’ubukungu ryakomeza kwihuta abagore batarigizwemo icyuho.

Ati: “U Rwanda ubu rukeneye uburyo bwisumbuye bwo kuzamura ubukungu bwarwo. Nubwo rushobora kubona inkunga itandukanye, rukeneye kuba rufite ubukungu buhamye ubwarwo, kuko ari bwo buzafasha igihugu kugera ku ntego zacyo zo kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse mu 2035 no kuba igihugu gikize mu 2050.”

UN Women yageze mu Rwanda mu 1996, icyo gihe yitwaga UNIFEM, iza guhinduka UN Women Rwanda mu 2010. Intego zayo zirimo guharanira uburinganire, guteza imbere abagore no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

UN Women yiyemeje gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu rugendo rwo guteza imbere abagore no kubaka ubukungu budaheza, aho abagore n’abagabo bagira amahirwe angana mu iterambere ry’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger